Hatangajwe ibiciro by’imikino ifungura CECAFA Kagame Cup 2026

Kuri uyu wa Mbere hatangajwe ibiciro by’imikino ifungura irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026 rizabera mu Rwanda kuva ku wa Gatanu w’iki Cyumweru kugeza tariki 7 Kanama 2026 irimo uzahuza APR FC na Vipers SC.

Ni imikino izaba ari iy’umunsi wa mbere mu itsinda rya mbere izabera kuri Stade Amahoro aho Saa Cyenda z’igicamunsi ikipe ya Vipers SC yo muri Uganda izakina na FC Garde Républicaine yo muri Djibouti mu gihe Saa Moya z’ijoro ikipe ya APR FC yo mu Rwanda izakina na Gor Mahia yo muri Kenya.

Kwinjira muri iyi mikino yombi ni ibihumbi 2000 Frw ahasanzwe hasi no hejuru, ibihumbi 15000 Frw muri VIP, ibihumbi 30 000 Frw muri VVIP, ibihumbi 100, 000 Frw muri Executive Seat ndetse na miliyoni 1 000 000 Frw muri Sky Box.

Uretse iyi mikino kandi, ku wa Gatandatu hazakina itsinda rya kabiri aho Singida Black Stars yo muri Tanzania izakina na Jamus FC yo muri Sudani Saa Cyenda, Simba SC nayo yo muri Tanzania ikine na Mogadishu City yo muri Somalia Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba, imikino yose izabera kuri Kigali Pele Stadium.

Ku Cyumweru hazaba hatahiwe itsinda rya gatatu rizakinira kuri Stade Amahoro aho ikipe ya Rayon Sports izakina na KVZ SC yo muri Zanzibar Saa Kumi n’Ebyiri umukino uzakurikira uzaba wabaye Saa Cyenda zuzuye hagati ya Al Hilal SC yo muri Sudani na Tusker FC yo muri Kenya.

Muri rusange iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe 12 agabanyije mu matsinda atatu arimo abiri yo mu Rwanda APR FC na Rayon Sports mu gihe hazakoreshwa ibibuba bya Stade Amahoro na Kigali Pele Stadium.

Gahunda y'imikino yose
Gahunda y’imikino yose

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka