CECAFA: Kenya izakina na Tanzania, Zambia ikine na Sudan muri ½ cy’irangiza
Mu mikino y’igikombe cya CECAFA irimo kubere muri Kenya igeze muri ½ cy’irangiza aho Kenya yasezereye u Rwanda izahura na Tanzania yasezereye Uganda, naho Zambia yasezereye u Burundi igakina na Sudan yasezereye Ethiopia.
Ikipe y’igihugu ya Kenya niyo yabaye iya mbere mu kubona itike yo kuzakina ½ cy’irangiza. Nyuma yo gutsinda u Rwanda igitego 1-0 muri ¼ cy’irangiza, yahise imenya ko izahura na Tanzania, nayo yakoze akazi gakomeye ko gusezerera Uganda ifite ibikombe 13 bya CECAFA ikaba ari nayo yari ifite igiheruka.
Andi makipe agomba gukina ½ yamenyekanye ku cyumweru tariki ya 8/12/2013. Zambia yaje muri iyo mikino ku butumire, yakomeje umuvuduko wo kwitwara neza, isezerera u Burundi ariko hitabajwe za penaliti.
Iminota yagenewe umukino yarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, hitabajwe za penaliti Zambia yinjiza 4-3 ikomeza ityo muri ½ cy’irangiza.
Muri ½ cy’irangiza, Zambia izakina na Sudan yasezereye ku cyumweru Ethiopia iyitsinze ibitego 2-0. Igitego Salahdin Barcecho wa Ethiopia yitsinze ndetse n’icya kabiri cya Sudan cyatsinzwe na Salah Mouhamed umaze kugwiza ibitego bine, byatumye iyo kipe igera muri ½ cy’irangiza.
Umukino wa mbere wa ½ cy’irangiza uzahuza Kenya na Tanzania ku wa kabiri tariki ya 10/12/2013 ukazabera kuri Stade ya Machakos guhera saa saba, naho uwa Sudan na Zambia ukazabera i Mombasa guhera saa cyenda.
Amakipe azatsinda muri ½ cy’irangiza niyo azakina umukino wa nyuma uzaba tariki ya 12/12/2013, ukazabanzirizwa n’uwo guhatanira umwanya wa gatatu uzahuza amakipe azaba yarasezererwe muri ½ cy’irangiza.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
azisubirraho