CACAFA: Kenya yatangiye inganya na Ethiopia

Ikipe y’igihugu ya Kenya ikinira mu rugo, yatangiye irushanwa rya CECAFA inganya na Ethiopia ubusa ku busa mu mukino wabereye kuri stade Nyayo International Stadium i Nairobi kuri uyu wa gatatu tariki ya 27/11/2013.

Muri uwo mukino wo mu itsinda rya mbere, ikipe ya Ethiopia yari yagaragaje ubukana, ariko Kenya igerageza kurinda izamu ryayo.

Gusa ku munota wa 63, Ethiopia yashoboraga kubona igitego ubwo myugariro wa Kenya David Owino wafataga umupira n’intoki mu rubuga rw’amahina ariko Dennis Batte; umusifuzi w’umunya Uganda ntagire icyo abikoraho.

Muri iryo tsinda rya mbere, Zanzibar yatsinze Sudan y’Amajyepfo ibitego 2-1.

Kenya ikinira imbere y'abakunzi bayo yanganyije na Ethiopia ubusa ku busa.
Kenya ikinira imbere y’abakunzi bayo yanganyije na Ethiopia ubusa ku busa.

Imikino irakomeza kuri uyu wa kane tariki ya 28/11/2013, u Burundi bukina na Somalia kuri stade ya Machakos, naho Tanzania ikine na Zambia yaje mu irushanwa ku butumire.

U Rwanda ruzajya bwa mbere mu kibuga muri iryo rushanwa ku wa gatanu tariki 29/11/203, rukazatangira rukina na Uganda. U Rwanda ruri mu itsinda rya gatatu ruzakina umukino wa kabiri na Sudan tariki ya 2/12/2013, nyuma y’iminsi itatu rukine na Eritrea umukino wa nyuma mu itsinda.

Muri iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe y’ibihugu 12, amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda niyo azakomeza muri ¼ cy’irangiza, hakaziyongeraho andi abiri azaba yabaye aya gatatu mu itsinda ariko yaritwaye neza kurusha ayandi, yose hamwe akazaba umunani akina ¼ cy’irangiza.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka