Ni umukino watangiye ku isaha ya Saa Kumi n’Ebyiri n’Igice z’Umugoroba, uba mwiza ku bafana bacye bari bawitabiriye. Ku munota wa 37 Rayon Sports yafunguye amazamu ku gitego cyitsinzwe na myugariro Bishira Latif n’umunyezamu ku mupira wari uhinduwe na Mugisha Didier.
Ku munota wa 40, Rayon Sports yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Ndikumana Asman nyuma yo kwinjirana umupira mu rubuga rw’amahina agatera ishoti rikomeye mu izamu ryari ririnzwe na Ruhumuriza Sugira Jean Clovis, igice cya mbere kirangira ari ibitego 2-0.
Muri iki gice cya mbere Marine FC Marine FC yasimbuje, myugariro Bizimana Ibutihadji wavunitse, asimburwa na Ngoy Ilunga Alvin inyuma ku ruhande rw’iburyo itangira kandi igice cya kabiri isimbuza Nizeyimana Mubaraka asimbura Niyonkuru Hashim.
Ku munota wa 70, Nyarugabo Moise winjiye mu kibuga asimbuye Mbonyumwami Taiba yaciye kuri ba myugariro ba Rayon Sports yinjirana umupira mu rubuga rw’amahina awutera ugendera hasi yishyurira Marine FC igitego cya mbere.
Rayon Sports yakoze impinduka zitandukanye aho Mugisha Didier na Tony Kitoga basimbuwe na Sindi Paul Jesus na Habimana Yves bashakisha igitego cya gatatu ariko kirabura. Mu minota ine y’inyongera, ku wa gatatu Rayon Sports yarokotse ku mupira watewe n’umutwe na Nizeyimana Mubarak ariko umunyezamu Kwizera Olivier awushyira muri koroneri.
Iyi koroneri nta musaruro yahaye Marine FC maze umukino umusifuzi Kayitare David awurangiza Rayon Sports itsinze ibitego 2-1 byatumye igira amanota 51 ikomeza gushimangira umwanya wa kabiri.
Mu yindi mikino yabaye Gicumbi FC yatsinze Bugesera FC 2-1, Mukura VS itsinda Gorilla FC 2-1 naho Musanze FC inganya na Police FC 0-0.
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Imana ikunda abareyo izigaragaza ku cumweru as kigali iduturikirize ibikona.ndi masisi muri congo.