BKPL: Rayon Sports itsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo gusohoka

‎Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ibitego 2-0 mu mukino w’Umunsi wa 33 wa BK Pro League, wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Gicurasi, igira amanota 55, ishimangira ko ifite amahirwe yo kwegukana umwanya wa kabiri mu makipe y’imbere mu gihugu.

Uyu mukino watangiye Saa Kumi n’Ebyiri n’Igice, watangiranye imbaraga zikomye cyane cyane kuruhande rw’ikipe ya Rayon Sports yashakaga gufungura amazamu hakiri kare, kuko byibuze mu minota 15 ya mbere yari imaze kugerageza uburyo butari munsi ya bubiri harimo na koroneri ebyiri.

‎Abakinnyi ba Bugesera FC nyuma yo kubona ko bari kurushwa hagati mu kibuga batangiye kwiyegeranya ari nako bakina imipira miremire bashakisha abakinnyi bakinaga mu gice cy’imbere cyane cyane ku mpande, barimo Clement John, Naibe na Nshimirimana Darcy ariko umunyezamu Kwizera Olivier na ba myugariro be bahagarara neza.

‎Kuva ku munota wa 25 umukino wagabanyije umuvuduko, amakipe yose atangira gukinira ku mibare yigana gacye gacye, ariko ubusatirizi bwa Rayon Sports bwari burimo Asman Ndikumana, Tambwe Gloire na Mugisha Didier ukabona ko buri kugerageza uburyo bukomeye ariko Eric Ngendahimana na Hirwa Jean de Dieu ndetse n’umunyezamu Dauda Ibrahim bahagarara neza maze igice cya mbe kirangira ari 0-0 ku makipe yombi.

‎Igice cya kabiri, Gikundiro yakinjiranyemo imbaraga zidasazwe ariko umunyezamu Dauda Ibrahim ababera ibamba nyuma ya koroneri ebyiri babonye zikurikiranya ku munota wa 47 akigaragaza. Ku munota wa 60 Asman Ndikumana yatsinze igitego cya mbere cya Rayon Sports ku mupira yakiriye uvuye kuri Nshimiyimana Emmanuel wakinaga inyuma ku ruhande rw’iburyo.

‎Ku munota wa 76 umutoza Haringingo Francis yakoze impinduka akuramo Mugisha Didier na Tony Kitoga hinjiramo Sindi Paul na Aziz Bassane maze bakomeza gusatira byatumye ku munota wa 88 Aziz Bassane atsinda igitego cya kabiri ku mupira yahawe na Tambwe Gloire, ashimangira itsinzi y’ibitego Rayon Sports yatsinze Bugesera FC.

‎Nyuma yo gutsinda uyu mukino Gikundiro yashimangiye ko ikeneye umwanya wa kabiri mu makipe y’imbere mu gihugu binayihesha itike yo gusohokera igihigu mu mikino ya CAF Confederation Cup 2026/2027, kuko yagumye ku mwanya wa kane muri muri rusange aho irusha amanota atatu Kiyovu Sports iyikurikiye, banafitanye umukino ku munsi wa nyuma wa BK Pro League, ku wa Gatanu Saa Kumi n’Ebyiri n’Igice.

‎Iyi ntsinzi ibaye kwihorera kwiza kwa Rayon Sports kuri Bugesera FC yari imaze iminsi yarayizengereje, aho kipe y’i Burasirazuba izasoza Shampiyona yakirwa na Rutsiro FC, iri ku mwanya wa 10 n’amanota 41.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka