Ni umukino watangiye ku isaha ya Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba, utangira Rayon Sports ihusha uburyo bukomeye ku mupira w’umuterekano watewe na Richard Ndayishimiye ku ruhande rw’iburyo nyuma y’ikosa ryari rikorewe Aziz Bassane. Uyu mupira watewe neza na Richard ariko umunyezamu Hakizimana Adolphe akora akazi gakomeye umupira awushyira muri koroneri.
Igice cya mbere cyabereye cyiza mu buryo buringaniye abakunzi ba ruhago benshi bari muri Stade Amahoro kuko cyabonetsemo ibitego bibiri. Ku munota wa 32 Tambwe Gloire yahinduriye umupira ku ruhande rw’ibumoso unyura mu rubuga rw’amahina ba myugariro babiri ba APR FC bose barawuhusha usanga inyuma yabo Ndikumana Asman atsinda igitego cya mbere cya Rayon Sports mu izamu rya Hakizimana Adolphe.
Ku munota wa 41 APR FC yazamukanye umupira maze Byiringiro Jean Gilbert acengera hanze gato y’urubuga rw’amahina rwa Rayon Sports arwinjiramo akora akorerwa ikosa na Tambwe Ngongo Gloire, aho umusifuzi wa kabiri w’igitambaro yavuze ko yamugushije hasi, Ishimwe Claude Cucuri wari hagati agahita yemeza ko ari penaliti.
Kuva ku bakinnyi ba Rayon Sports kugeza ku bakunzi bayo ntabwo bishimiye iki cyemezo cyo gutanga penaliti ariko iterwa na rutahizamu Djibril Ouattara ayitsinda neza mu izamu rya Kwizera Olivier, igice cya mbere kirangira ari igitego 1-1. Mu gice cya kabiri amakipe yombi yakomeje gushaka ibitego anakora impinduka zitandukanye ariko atagaragaza umukino mwiza nk’uwo mu gice cya mbere.
Iminota 90 isanzwe yarangiye amakipe yombi anganyije na igitego 1-1 Aba-Rayons bataha bavuga ko basifuriwe nabi ariko abandi bavuga ko batabonye umukino bari biteze kuko beretswe umukino utari mwiza. Kunganya uyu mukino byatumye APR FC ikomeza kugumana umwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo n’amanota 56 mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa kane n’amanota 48.
Indi mikino ya shampiyona yakinwe Musanze FC yanganyije na Kiyovu Sports 0-0, Al Merrikh SC itsinda Bugesera FC 3-0 naho Amagaju FC anganya na Etincelles FC 0-0.
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Imisifurire ni hatari. Mujye mutira a aga da cg se abanzaniya kuri za derby