BKPL: Umusifuzi yashoje intambara ubwo yateraga umugeri umukinnyi wa Mukura VS
Kuri iki Cyumweru hakinwe imikino itatu y’umunsi wa 29 wa BK Pro League 2025-2026 Mukura VS itsindirwa mu rugo na Rutsiro FC mu mukino umusifuzi yakubisemo umukinnyi umugeri.
Mu Karere ka Huye Mukura VS yakiriye Rutsiro FC iri kurwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri maze iyi kipe yo mu Burengerazuba ihatsindira ibitego 2-1 mu mukino wabayemo udushya umusifuzi akubita umugeri umukinnyi.
Muri uyu mukino igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0 ariko Rutsiro FC yabonyemo penaliti Mukura VS itemeye gusa n’ubundi Nizeyimana Jean Claude bita Rutsiro n’ubundi arayihusha kuko umunyezamu Ssebwato Nicholas yayikuyemo.
Mu gice cya kabiri ku munota wa 51, Mumbere Malekidogo Jonas yatereye ishoti rikomeye hanze y’urubuga rw’amahina umunyezamu Ssebwato Nicholas atashoboye gukuramo maze umupira ujya mu izamu havamo igitego cya mbere cya Rutsiro FC.
Ku munota wa 60 ariko Joseph Sackey yakoze ibisa nk’ibi nawe aterera ishoti rikomeye ryagenderaga hasi, aritereye hanze y’urubuga rw’amahina yishyurira Mukura VS igitego.
Ku munota wa 81 Rutsiro FC yahinduye umupira mu rubuga rw’amahina banyuze iburyo, maze umusifuzi wo ku ruhande Nsengiyumva Jean Paul avuga ko umukinnyi w’iyi kipe Maniriho Destin yakorewe ikosa mu rubuga rw’amahina na Niyonshuti Eric atanga penaliti.
Iki cyemezo ntabwo kishimiwe maze myugariro w’ibumoso Mbonyamahoro Serieux agenda yegera uyu musifuzi ashyize amaboko inyuma gusa uyu musifuzi nawe winjiraga mu kibuga azamura akaguru k’imoso amukubita umugeri ku itako.
Serieux wari wagiye ashyize amaboko inyuma nk’uko bisabwa igihe umukinnyi agiye kugira ibyo abwira umusifuzi atishimiye, yahise ayakurayo asa nk’uwirwanaho umusifuzi ariruka asubira inyuma mu mwanya we kugeza Polisi ihagobotse.
Umusifuzi Nshimiyimana Remy Victor yahise aha uyu mukinnyi ikarita y’umutuku Mukura VS ikomeza gukina ari abakinnyi icumi. Penaliti yari yatanzwe yatsinzwe na Aligo Gods Power, umukino unarangira Rutsiro FC itsinze ibitego 2-1.
Kigali Today yamenye ko nyuma y’uyu mukino umutoza Nshimiyimana Canisius yagiye kubaza umusifuzi impamvu yabasifuriye nabi maze Nshimiyimana Remy Victor wari hagati amubwirana umujinya ati "Reka n’uyu muhe umutuku azasibe umukino utaha."
Uyu mutoza yahise ahabwa iyi karita y’umutuku, Mukura VS itsindanwa amakarita abiri y’umutuku.
Mu yindi mikino ikipe ya Al Hilal SC yatsindiye AS Kigali kuri Kigali Pelé Stadium ibitego 2-0 byatsinzwe na Walielidin Daiyeen ku munota wa 41 ndetse na Salah Adil ku munota wa 80 byatumye iyi kipe ikomeza kuba iya mbere n’amanota 64.
Mu karere ka Muhanga naho habereye imvururu ndetse abasifuzi bakurwa mu kibuga n’abapolisi kubera igitego 1-0 AS Muhanga yatsindiwe na Twizerimana Onesme ku munota wa 84 cyayitandukanyije na Bugesera FC yavugaga ko cyatsinzwe habayemo kurarira.
Nubwo zatsinze imikino yazo ariko Rutsiro FC yagumye ku mwanya ubanziriza uwa nyuma ariwo 17 n’amanota 25 mu gihe AS Muhanga ari iya nyuma ku mwanya wa 18 n’amanota 24.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|