BKPL: AS Muhanga yongeye gutsinda Rayon Sports nyuma y’imyaka 10(Amafoto)

Nyuma y’imyaka icumi idatsinda Rayon Sports, kuri uyu wa Gatatu ikipe ya AS Muhanga yayitsindiye igitego 1-0 kuri Stade ya Muhanga mu mukino w’umunsi wa 30 wa BK Pro League 2025-2026.

Ni umukino AS Muhanga iri ku mwanya wa nyuma yatangiye neza itangirana n’umupira w’umuterekano wari ku ruhande rw’ibumoso maze uterwa neza na Twizeyimana Martin Fabrice atsinda igitego cya mbere.

Rayon Sports yakomeje kurwana no kwishyura mu gice ariko umunyezamu Hategekimana Bonheur agatabara nubwo na Aziz Bassane yayitengushye ubwo yahushaga igitego arebana n’izamu wenyine.

Bassane atera umupira yahushijemo igitegi kidahushwa
Bassane atera umupira yahushijemo igitegi kidahushwa

Rayon Sports yarwanaga no kwishyura yagize ibyago, ubwo ku munota wa 25 myugariro Ramazani Tshimanga agira imvune asimburwa na Nshimiyimana Fabrice, iki gice kirangira ari igitego 1-0.

Bassane nawe ntiyumvise uburyo yahushije igitego
Bassane nawe ntiyumvise uburyo yahushije igitego

Mu gice cya kabiri Rayon Sports yatangiye isimbuza ikuramo Faustin Likau wasimbuwe na Richard Ndayishimiye umutoza yavuze ko yamubanje kubera imikino myinshi amaze iminsi akina ndetse n’akabazo gato yagize mu mukino wa APR FC.

Rayon Sports yongeye gusimbuza ikuramo Habimana Yves ishyiramo Fall Ngagne ku munota wa 60. Muri iki gihe AS Muhanga y’abakinnyi nka Twizerimana Onesme bashakiraga AS Muhanga ibindi bitego ndetse n’abandi barimo Nizeyimana Telesphore winjiye asimbura.

Ku munota wa 80, Rayon Sports yongeye kuvunikisha rutahizamu Fall Ngagne wavuriwe mu kibuga ariko bikanga kugeza hatumijwe ingobyi akaba ariyo asohokaho.Uyu Munya-Senegal uheruka n’ubundi kugira imvune yatumye amara amara amezi 11 adakina.

Nyuma y’umukino umutoza Haringingo yavuze ko yagize imvune mu kabombambari ndetse avuga ko bigoye ko yazongera kugaragara mu kibuga muri uyu mwaka w’imikino, dore ko yanageze ku ntebe y’abasimbura akajyanwa mu rwambariro na Faustin Likau ahetswe mu mugongo.

Rayon Sports yari yamaze kuzuza abakinnyi isimbuza, yakinnye iminota 10 yari isigaye ari abakinnyi icumi ndetse n’irindwi yongereweho ndetse inarangira itsinzwe na AS Muhanga igitego 1-0.

Fall Ngagne yasohotse ku ngobyi
Fall Ngagne yasohotse ku ngobyi

AS Muhanga yanakoze amateka kuko yaherukaga gutsinda Rayon Sports muri Shampiyona mu mwaka wa 2016. Gutsinda uyu mukino byatumye AS Muhanga igira amanota 27 ku mwanya wa 17 inganya na Etincelles FC ariko yo iri ku mwanya wa 16 mu gihe Rutsiro FC yanganyije na Musanze FC ari iya nyuma n’amanota 26.

National Football League

Ibitekerezo   ( 1 )

Muhanga yabinkoreye kbx

Angelo yanditse ku itariki ya: 6-05-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka