BKPL: Al Hilal SC inyagiye APR FC itakaje umwanya wa kabiri(Amafoto)
Ikipe ya Al Hilal SC yo muri Sudani ikina shampiyona y’u Rwanda yatsinze APR FC ibitego 4-0 mu mukino w’umunsi wa 30 wa BK Pro League ishimangira umwanya wa yo wa mbere, APR FC itakaza umwanya wa kabiri yari imazeho igihe.
Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Gicurasi 2026 kuri Kigali Pele Stadium, utangira Saa Kumi n’Ebyiriz’umugoroba, utangirana imbaraga ku ruhande rw’ikipe ya Al Hilal SC yasatiraga cyane kugira ngo irebe ko yafungura amazamu hakiri kare ari nako yabonaga koroneri ariko ikazipfusha ubusa. Abatoza ku mpande zombi bari bagerageje gushyiramo abakinnyi babo beza bari bafite.
Ku munota wa 11 iyi kipe yo muri Sudani yabonye umupira w’umuterekano imbere y’izamu rya APR FC uterwa neza na Elhadj Kane, maze umunyezamu Hakizimana Adolphe ntiyamenya uko byagenze. Iyi kipe yo muri Sudani yambara ubururu n’umweru ntiyatuje ahubwo yakomeje kurema uburyo bwinshi maze ku munota wa 33 Ahmed Salem atsinda igitego cya kabiri ku makosa y’ubwugarizi bwa APR FC, maze igice cya mbere kirangira ari 2-0.
Igice cya kabiri cy’umukino Al Hilal SC yagarutse iri hejuru ariko na APR FC nayo ikanyuzamo igasatira ariko bidahambaye izamu ry’iyi kipe, harimo n’uburyo Ouattara yahushije ari wenyine imbere y’izamu, ateye umunyezamu Sofiane Farid akuramo umupira n’ivi.
Ku munota wa 67, ikipe yambara umweru n’umukara yakoze impinduka ikuramo umunyezamu Hakizimana Adolphe yinjizamo Ruhamyankiko Yves, akinjira mu kibuga ahita atsindwa igitego cya gatatu nyuma y’umupira Dauda Yousuf yatakaje ugahita wifatirwa na Omer Taha wari winjiye mu kibuga asimbuye Walielidin Daiyeen Pogba maze ahita atera mu izamu atsinda igitego cya gatatu.
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yakomeje gushaka uko yakwishyura kimwe mu bitego yari yatsinzwe gusa itsindwa icya kane cyatsinzwe na ubwo Mohamed Yousif Yagub ku munota wa 79 umukino urangira ari 4-0. Nyuma yo gutsindwa uyu mukino APR FC yahise itakaza umwanya wa kabiri igera ku mwanya wa gatatu n’amanota 56.
Al Hilal SC yagumye ku mwanya wa mbere n’amanota aho ikurikiwe na Al Merrikh SC ifite amanota 58 nyuma yo gutsinda Etincelles FC 4-1 mu mukino watangiye ku isaha ya Saa Cyenda zuzuye kuri Kigali Pele Stadium.
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Apel yasesebye pe