Banki ya Kigali yitiriwe Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda

Kuri uyu wa Gatanu, Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda rwasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano y’imyaka itanu n’igice yo kwitirirwa iyi shampiyona, afite agaciro ka miliyari 3 na miliyoni 250 Frw. Kuva ubu, iyi shampiyona yafashe izina rya ’BK Pro League’.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali Dr. Diane Karusisi (Ibumoso), Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier League Hadji Mudaheranwa Yussuf (Hagati) na Perezida w'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru mu Rwanda Shema Ngoga Fabrice
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali Dr. Diane Karusisi (Ibumoso), Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier League Hadji Mudaheranwa Yussuf (Hagati) na Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda Shema Ngoga Fabrice

Iri ni itangiriro ry’ubufatanye bw’ibihe bitanu n’igice(seasons) bufite agaciro ka miliyari 3.25 z’amafaranga y’u Rwanda, ishoramari rikomeye mu gukomeza guteza imbere ruhago mu Rwanda.

Kuri Banki ya Kigali, ubu bufatanye buri mu murongo mugari wo gushyigikira Abanyarwanda mu mibereho yabo ya buri munsi. Nyuma yo gushyigikira siporo zitandukanye zirimo basketball n’amagare, ubu banki yerekeje kuri ruhago, ihinduka “Banki ya Ruhago”, banki y’umukino ukunzwe cyane mu gihugu, nk’intambwe nshya igamije gutanga umusaruro ugaragara.

Iki gikorwa gishingiye ku ntambwe imaze guterwa na Rwanda Premier League mu myaka ishize mu kuzamura urwego rwa ruhago yo mu gihugu. Itangizwa rya BK Pro League rihagarariye icyiciro gishya kigamije gushimangira ubushobozi bw’imari bw’irushanwa, gushyigikira amakipe no kurushaho kwegera abafana ba ruhago.

Nka shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda igizwe n’amakipe 18, BK Pro League igamije kuzamura urwego muri byose binyuze mu gufasha amakipe n’abakinnyi haba mu kibuga no hanze yacyo.

Ku isonga ry’ubu bufatanye harimo no guteza imbere kwinjira mu bikorwa by’imari. Ku bakinnyi benshi basanzwe badakorana na banki, ibi bizana impinduka. Binyuze mu kubona serivisi z’imari zibagenewe n’ubufasha bukwiye, abakinnyi bazashobora kubaka umutekano w’imari uhamye na nyuma y’akazi kabo ko gukina.

Abafana na bo bazungukira muri uru rugendo, binyuze mu kunoza uburyo bwo kwishimira imikino no kurushaho kwegera amakipe n’abakinnyi bagize ruhago nyarwanda.

Agaruka kuri ubu bufatanye, Perezida wa Rwanda Premier League, Yussufu Mudaheranwa, yagize ati:
“Ubu bufatanye ni intambwe ikomeye kuri Rwanda Premier League. Twari tumaze igihe twubaka shampiyona ikomeye kandi ihatana, kandi ubu bufatanye na Banki ya Kigali buzadufasha kwihutisha iterambere, dushyigikire amakipe, dushimangire imizi ya shampiyona, tunashyireho imibereho myiza ku bakinnyi n’abafana.”

Mu muhango wo gutangiza iri rushanwa, Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yagize ati:“Ntabwo turi gushyira gusa izina ryacu kuri shampiyona. Turashora imari mu hazaza h’urusobe rwa ruhago nyarwanda, bukaba n’uburyo bwo gushyigikira ahazaza h’u Rwanda. Nka banki y’Abanyarwanda, twiyemeje kubaba hafi mu rugendo rwabo rwose, harimo na siporo. Mu gushyigikira ruhago, tugamije guteza imbere ubushobozi bw’imari no guhanga amahirwe ku bakinnyi, amakipe n’imiryango muri rusange.”

Perezida wa FERWAFA, Fabrice Shema Ngoga, na we yagaragaje akamaro k’ubu bufatanye ku iterambere rya ruhago, agira ati:“Ubufatanye nk’ubu bufite ingamba ni ingenzi mu guteza imbere ruhago mu Rwanda. Twishimiye ubushake bwa Banki ya Kigali, kandi twizeye ko ubu bufatanye buzagira uruhare rwiza mu kuzamura umukino ku nzego zose.”

Ubu bufatanye bufite icyerekezo gihuriweho. BK Pro League itegura ejo hazaza heza kandi hihariye, aho ruhago izakomeza gukura, guhuza abantu, gutanga icyizere no guhanga amahirwe mu Rwanda hose.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka