Athetic Bilbao na Atletico Madrid birakina umukino wa nyuma wa Europa League

Kuri uyu mugoroba ruraba rwambikanye hagati ya Atletico Madrid na Athletic Bilbao mu mukino wa nyuma wa Europa League. Atletico Madrid iheruka gutwara iki gikombe cya mbere ku mugabane w’uburayi mu mwaka wa 2010, naho Athletico Bilbao irifuza kugitwara bwa mbere mu mateka yayo.

Umukono wo guhatanira gutwara igikombe cya Europa League uraba kuri uyu mugoroba tariki 09/05/2012 saa mbiri n’igice z’ijoro i Bucharest muri Roumania.

Umugabane w’Uburayi wari utegereje umukino uhuza amakipe abiri yo mu gihugu ya Espagne.

Kuba FC Barcelone na Real Madrid zo muri Espagne zaravuyemo muri kimwe cya kabiri muri Champions League, igihugu cya Spain cyari gihagarariwe n’amakipe abiri mu mukino wa nyuma ariyo Atletico Madrid na Athletic Bilbao.

Ayo makipe yombi afite amateka yenda gusa kuko ari abanyeshuri b’agace kitwa Pays Basque mu majyaruguru ya Spain akaba ari naho Athletic Bilbao ikomoka, baje gushinga Atletico Madrid mu mujyi wa Madrid, umurwamukuru wa Spain.
Ayo makipe yombi akunda kurwanira imyanya isigaye kuko iya mbere ikundwa gutwarwa n’ibihangane aribyo Real Madrid na FC Barcelona.

Muri ayo makipe yombi, Atletico Madrid niyo ihabwa amahirwe kuba yagitwara kuko yacyegukanye inshuro 2 kandi ikaba ifite umwanya mwiza muri shampiyona ya Espagne (ni ya gatanu) naho Bilbao ikaba itaragitwara na rimwe kandi ikaba ihagaze kumwanya wa 9.

Umutoza wa Atletico Madrid, Diego Simeone, yatangaje ati “Umukino wa nyuma ni umwihariko, twitegura ubuzima bwose kugira ngo tuwukine. Ikintu cyose utekereje imbere y’umukino wa nyuma gishobora kuba ingorabahizi, niba ntwawe igikombe, nimba ngitwaye... dutegereze”.

Bilbao yakuyemo Manchester United, Schalke 04 ndetse na Sporting Portugal mu byiciro bishize. Iyobowe na kizigenza wabo Fernando Llorente, Athletic Bibao ifite akazi katoroshye imbere ya Atletico Madrid iyobowe na rutahizamu wabo ukomeye Radamel Falcao ukomoka muri Colombia.

Ikindi gitegerejwe ni tactic aba batoza bombi bafite ubunararibonye aribo Diego Simeone ku ruhande rwa Atletico Madrid ndetse na Marcelo Bielsa bari bukoreshe, bombi bakomoka muri Argentina. Bielsa yatozaga Argentina (1998-2004) igihe Simeone yari umukinyi mpuzamahanga wa Argentina.

Abo batoza bombi batwaye ibikombe mu gihugu cyabo ( Argentina) ariko nibwo bwa mbere bahuye ku mukino wa nyuma ku mugabane w’Iburayi.

Moustapha Rwubaka

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka