Mu mukino w’umunsi wa nyuma wa Shampiona wabaye kuri uyu wa Gatatu kuri Stade Amahoro, ikipe ya APR Fc yari yahakiriwe n’ikipe ya Espoir Fc, yahatsindiye Espoir Fc, mu mukino APR Fc yasabwagamo byibura inota rimwe ngo yegukana igikombe cya Shampiona.

Ikipe ya APR Fc niyo yafunguye amazamu ku munota wa 13 w’umukino, kur koruneri yari itewe na Nshuti Dominique Savio, maze Nsabimana Aimable ahita atsinda igitego n’umutwe.
Igice cya mbere cyarangiye kikiri igitego 1-0, igice cya kabiri kigitangira ku munota wa 48, APR Fc yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjili, nyuma y’umupira wari utewe na Byiringiro Lague ariko umunyezamu ntiyabasha kuwugumana.

Abakinnyi babanje mu kibuga:
Espoir FC: Sozera Anselme, Wilonja Jacques (C), Nkurunziza Felicien, Uwineza Jean De Dieu, Dushimumugenzi Jean, Nyandwi Didace, Renzaho Hussein, Uzayisenga Maurice, Kyambadde Fred, Niyitanga Yussuf, Ssemazi John.

APR FC: Kimenyi Yves, Omborenga Fitina, Aimable Nsabimana, Rugwiro Herve (C), Imanishimwe Emmanuel, Imran Nshimiyimana, Buteera Andrew, Savio Nshuti Dominique, Byiringiro Lague, Maxime Sekamana

Andi mafoto kuri uyu mukino




Ikipe ya APR Fc yari ihanganiye iki gikombe cya Shampiona n’ikipe ya AS Kigali, ikaba yo umukino wa nyuma yari yawakiriwemo n’ikipe ya Musanze kuri Stade Ubworoherane y’akarere ka Musanze.
Uko imikino y’umunsi wa 30 yagenze
Gicumbi FC 0-1 Etincelles FC
Police FC 3-1 Kirehe FC
Mukura VS 0-0 Bugesera
Espoir FC 0-2 APR FC
Sunrise FC 2-1 Miroplast FC
Amagaju FC 0-1 SC Kiyovu
Marines FC 2-2 Rayon Sports FC
Musanze FC 1-1 AS Kigali
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
APR babanje mu kibuga ari 10?
APR FC OYEEEE!TURAKWEME