![APR inganyije na Police APR inganyije na Police](IMG/jpg/apr-yanganyije-ihita-iva-ku-mwanya-wa-mbere.jpg)
Wari umunsi wa gatandatu wa shampiyona aho aya makipe y’inzego z’umutekano yahuriye kuri stade ya Kicukiro maze akanganya 0-0.
Igice cya mbere cyatangiye amakipe yombi akinira umupira hagati akanyuzamo ariko akanasatirana ariko iki gice cyaje kurangira nta kipe n’imwe ibashije gutsinda igitego.
Mu gice cya kabiri APR niyo yabonye uburyo bwinshi bwo gutsinda kuko Twizerimana Onesme wasatiraga ntabashe gutsinda, ku munota wa 65 n’uwa 78 yaje gusigarana n’umunyezamu wa Police ariko ntiyabasha gutsinda.
Ababanjemo ba Police FC:
Nzarora, Marcel,Issa Zappy, Muvandimwe JMV, Habimana Hussein, Twagizimana Fabrice, Nizeyimana Mirafa, Nshimiyimana Mohammed, Mwizerwa Amini, Nzabanita David, Mico Justin , Biramahire Christophe Abeddy
![Abakinnyi Police yabanjemo Abakinnyi Police yabanjemo](IMG/jpg/police-yabanje-mu-kibuga.jpg)
Ababanjemo ba APR: FC:
Kimenyi Yves , Rukundo Denis, Ngabonziza Albert, Buregeya Prince , Rugwiro Herve, Nshimiyimana Amran, Buteera Andrew, Bizimana Djihad, Hakizimana Muhadjir, Twizerimana Onesme, Sekamana Maxime
![Abakinnyi APR yabanjemo Abakinnyi APR yabanjemo](IMG/jpg/apr-yabanje-mu-kibuga-_1_.jpg)
Nyuma y’umukino Seninga Innocent wa Policeyatangarije itangazmakuru ko ibivuye mu mukino abishima aho yavuze ko abakinnyi be bagerageje kwitwara neza.
Yagize ati”sinavuga ko mbabaye cyangwa nishimye gusa kuba ntabuze manota yose birashimishije abakinnyi bitwaye neza”
Jimmy Mulisa utoza APR we yavuze ko atashimishijwe n’imyitwarire y’abasatira izamu kuko ngo bakomeje kubona amahirwe yo gutsinda igitego ariko ntibibakundire akavuga ariko ko bagiye kwitegura indi mikino iri imbere.
Nyuma y’uko APR inganyije na Police yahise iva ku mwa nya wa mbere kuko wahise ufatwa na Kiyovu yatsinze Sunrise.
Dore uko imikino y’umunsi wa gatandatu wa shampiyona yarangiye:
Ku wa kabiri tariki ya 21 Ugushyingo 2017
Espoir 0-0 Bugesera
Amagaju Fc vs Rayon Sports Fc (warimuwe)
Kuwa 22 Ugushyingo 2017
Gicumbi Fc 1-0 Kirehe Fc Police Fc 0-0 APR FcMarines Fc 1-4 AS Kigali Sunrise Fc 0-1 SC Kiyovu Mukura VS 2-2 Miroplast FcMukura 0-1 Miroplast Fc
Ku wa 23 Ugushyingo 2017
Etincelles Fc vs Musanze Fc (Umuganda stadium, 15:30)
![Abapolisi bari baje gushyigikira ikipe yabo Abapolisi bari baje gushyigikira ikipe yabo](IMG/jpg/abapolisi-bari-baje-gushyigikira-ikipe-yabo.jpg)
![Abafana ba APR Abafana ba APR](IMG/jpg/abafana-ba-apr-bari-bafite-akanyamuneza-n_ubw-batatsinze.jpg)
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|