APR FC yatsinze Etincelles mu mukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro 2026

Kuri uyu wa Kabiri, ikipe ya APR FC yatsindiye Etincelles FC ibitego 3-1 kuri Stade Umuganda mu mukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro 2026.

Ni umukino wabaye ukurikira uw’umunsi wa 27 wa shampiyona aya makipe yombi yakiniye kuri iyi stade tariki 18 Mata 2026, Etincelles FC igatsinda APR FC 2-1. Kuri iyi nshuro ariko APR FC yihimuye maze hakiri kare ku munota wa 14 Mugisha Gilbert ayitsindira igitego cya mbere cyarangije igice cya mbere ari 1-0.

Ku munota wa 62 w’umukino Djibril Ouattara yatsndiye APR FC igitego cya kabiri ariko ku munota wa 67 Etincelles FC yishyuramo kimwe gitsinzwe na Ishimwe Jabilu. Nyuma y’iminota itatu rutahizamu Djibril Ouattara yongeye gutsindira APR FC igitego cya gatatu, umukino urangira ari ibitego 3-1.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka