APR FC yatangiye shampiyona itsinda Police FC

Ku wa Mbere tariki 28 Kanama 2023, ikipe ya APR FC yatsindiye Police FC kuri Kigali Pelé Stadium igitego 1-0, mu mukino wayo wa mbere wa shampiyona ya 2023-2024.

APR FC yatsinze Police FC 1-0
APR FC yatsinze Police FC 1-0

Wari umukino wa mbere Kuri APR FC kuko itakinnye umukino w’umunsi wa mbere, kubera imikino ya CAF Champions League yari irimo, mu gihe Police FC yo yatangiye itsinda Sunrise FC. Ni umukino muri rusange ikipe ya APR FC yihariye cyane, mu buryo bw’imikinire kuva mu minota 10 ya mbere ariko Police FC nayo igenda iza mu mukino.

Ku munota wa 11 habonetse uburyo bukomeye ubwo Kwitonda Alain yahinduriraga umupira iburyo, maze Shaiboub Eldin asimbutse ngo atsinde igitego, umupira yateye n’umutwe umunyezamu Rukundo Onesme awushyira muri koruneri. Ku munota wa 16 Police FC na yo yahushije igitego cyari cyabazwe ubwo Nshuti Savio yahinduraga, maze ukorwaho n’umutwe usanga Bigirimana Abedi, arebana n’izamu ariko awuteye ujya hanze.

Igitego cya APR FC Shaiboub Eldin yatsinze
Igitego cya APR FC Shaiboub Eldin yatsinze

Ku munota wa 39 APR FC yazamukanye umupira uhabwa Nshuti Innocent, wacenze Ndizeye Samuel agaha umupira Ishimwe Christian. Uyu myugariro yahise yubura amaso umupira awuha Umunya-Sudani Shaiboub Eldin, na we wahise atera ishoti rikomeye mu izamu rya Police FC, uyu mupira wagenderaga hasi umunyezamu Rukundo Onesme ntiyashobora kuwukuramo, uruhukira mu izamu, uyu mugabo atsinda igitego cye cya mbere muri APR FC, ari nako afasha iyi kipe gusoza igice cya mbere iyoboye umukino n’igitego 1-0.

Umutoza Mashami Vincent yatangiye igice cya kabiri akuramo Hakizimana Muhadjili, Shami Carnota utitwaye neza inyuma iburyo, ndetse na Chukwuma Odi ashyiramo Djibrine Akuki, Ngabonziza Pacifique na Mugenzi Bienvenue.

Shaiboub Eldin yishimira igitego yatsindiye APR FC cyari icya mbere cye muri iyi kipe
Shaiboub Eldin yishimira igitego yatsindiye APR FC cyari icya mbere cye muri iyi kipe

Uku gusimbuza kwari kuvuze ko Ngabonziza Pacifique agiye gukina hagati yugarira, maze Nsabimana Eric Zidane ahita ashyirwa inyuma ku ruhande rw’iburyo. Iminota 15 ya mbere y’igice cya kabiri APR FC yakomeje gukina neza ihanahana, ariko na Police FC igerageza gushaka uko yakwishyura. Nko ku munota wa 58 Djibrine Akuki yakinanye neza na Bigirimana Abedi na we wahise amusubiza umupira, anatsinda igitego ariko umusifuzi avuga ko yari yaraririye.

Ku munota wa 66 APR FC yasimbuje havamo Nshuti Innocent asimbuwe na Victor Mbaoma, mu gihe Kwitonda Alain yasimbuwe na Apam Abemol. Ku munota wa 76 APR FC yahushije uburyo bw’igitego ku mupira wari uhinduwe na Ishimwe Christian, umunyezamu Rukundo Onesme ntiyawufata ngo awugumane, Victor Mbaoma agerageje kuwusubiza mu izamu ntiwamukundira.

APR FC yatsinze umukino wayo wa mbere wa shampiyona
APR FC yatsinze umukino wayo wa mbere wa shampiyona

Police FC yakomeje kotsa igitutu ishaka uko yishyura, ari ko APR FC nayo ishaka igitego cya kabiri, gusa umukino urangira itsinze Police FC 1-0.

Ku wa Gatandatu tariki ya 2 Nzeri 2023, APR FC izasura Etoile de l’Est i Ngoma mu gihe Police FC izakira Mukura VS tariki 3 Nzeri 2023.

Abakinnyi ba Police FC bakoze inama bakimara gutsindwa igitego
Abakinnyi ba Police FC bakoze inama bakimara gutsindwa igitego

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka