APR FC irakina na Etoile du Sahel idafite Mbuyu Twite

APR FC irakina na Etoile Sportive du Sahel (ESS) idafite myugariro igenderaho Mbuyu Twite kuko yabonye amakarita abiri y’umuhondo mu mikino yabanje. Umukino wa 1/16 cy’irangiza mu gikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo uraba kuri uyu wa gatandatu tariki 24/03/2012 kuri stade Amahoro i Kigali.

Nyuma yo kubura Mbuyu utajya asimburwa muri APR iyo ari muzima, umutoza Ernie Brandts yafashe icyemezo ko kuza gukinsiha Alex Da Villa na Nshutinamagara Ismail ‘Kodo’.

Uretse Mbuyu, Iranzi Jean Claude ukina imbere ku ruhande rw’ibumoso n’umunya-Haiti, Lionel Saint Preux, ntibari bugaragare muri uwo mukino kubera imvune ; nk’uko byatangajwe n’umutoza.

APR ikunze gusezererwa n’amakipe yo mu bihugu by’Abarabu, ifite akazi katoroshye kuko izakinira umukino wo kwishyura muri Tuniziya.

Mu gihe ESS izwiho gukina umukino wo kugarira cyane, ba ruthizamu ba APR baraza kuba basabwa gutsinda ibitego byinshi, kugira ngo bizere kuzajya muri Tuniziya kwishyura tariki ya 6 Mata, bafite impamba ifatika.

Umwaka ushize APR yasezerewe na Club Africain na yo yo muri Tuniziya iyitsinze ibitego 6 kuri 2 mu mikino yombi, mu gihe amakipe yari yanganyije ibitego 2 kuri 2 i Kigali, maze APR igiye i Tunis ihatsindirwa ibitego 4 ku busa.

Nyuma yo gusezererwa ku ikubitro umwaka ushize, APR yatozwaga nabwo na Ernie Brandts yafashe icyemezo cyo kugura abakinnyi bakomeye bazayifasha kugera nibura mu matsinda (1/4 cy’irangiza).

Mu bakinnyi b’ingenzi yaguze harimo Faty Papy na Ndukumana Seleman bakomoka i Burundi, Alex de Avilla, Diego Oliveira, Douglas Lopez bakomoka muri Brazil, Lionel Saint Preux ukomoka muri Haïti, Dan Wagaluka na Habib Kavuma bakomoka muri Uganda na Olivier Karekezi wagarutse muri APR avuye ku mugabane w’Uburayi.

Uyu mukino utangira saa cyenda n’igice urasifurwa n’abanya-Guinea barangajwe imbere na Bangoura Mario (umusifuzi wo hagati), Aboubacar Doumbouya (umusifuzi wo kuruhande), Sidibe Sidiki (umusifuzi wo kuruhande wa kabiri) na Ahmed Sekou Toure (umusifuzi wa kane).

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndabashimi kumakurumeza mutugezaho njye ntuye ikinshasa nkabankurikirana amakuru y’iwacu cyane.icyo navuga nuko APR yadukura mugatebo amakipe ya nord yadushizemo.

Julio yanditse ku itariki ya: 24-03-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka