APR FC inganyije na Etincelles FC itakaza umwanya wa mbere(Amafoto)

Kuri iki Cyumweru,ikipe ya APR FC yanganyirije na Etincelles FC kuri Kigali Pele Stadium, ibitego 2-2 itakaza umwanya wa mbere wasubiranywe na Rayon Sports.

Mahmadou Lamine Bah agerageza gutwara umupira umukinnnyi wa Etincelles FC
Mahmadou Lamine Bah agerageza gutwara umupira umukinnnyi wa Etincelles FC

Uyu mukino watangiye APR FC yiharira umupira by’umwihariko mu kibuga hagati, icyakora ikananirwa kubaka ngo ireme uburyo bufatika bwabyara ibitego bitewe na ba myugariro ba Etincelles FC bahitaga babakorera amakosa.Ibi byatumye iyi kipe yo mu karere ka Rubavu ari yo ibona amahirwe ya mbere afatika mu mukino, ku ishoti ryari ritewe na Niyonkuru Sadjati, gusa rigasanga umunyezamu, Ishimwe Pierre ari maso mu biti by’izamu yakuyemo Umunya-Congo Brazzaville, Ndzila Pavelh.

Ku munota wa cyenda w’umukino, APR FC yafunguye amazamu kuri penaliti yinjijwe neza na rutahizamu,Djibril Ouattara ku ikosa ryari rimukorewe agushijwe hasi na Nsabimana Hussein,maze umunyezamu, Nishimwe Moïse ananirwa kuyikuramo.Tuyisenge Arsène utari uherutse kubona amahirwe yo kubanza mu kibuga muri APR FC, yagiye abona amahirwe menshi yashoboraga kubyara ibitego, hagati y’umunota wa cyenda n’uwa 24, ariko ananirwa n’igikorwa cya nyuma mu bihe bitandukanye.

Djiblil Ouatarra yishimira igitego
Djiblil Ouatarra yishimira igitego

Ku munota wa 25, Umunya-Uganda, Robert Mukokhotya yateye ishoti riremereye cyane, nko muri metero 35 ariko umunyezamu Ishimwe Pierre atera ibipfunsi umupira uvamo , aba amahirwe ya kabiri aremereye yari abonetse ku ruhande rwa Etincelles FC.Myugariro, Nshimiyimana Yunusu wa APR FC yasabye gusimbuzwa ku munota wa 28 nyuma yo kugira imvune maze asimburwa n’Umunya-Senegal, Aliou Souané.Ku munota wa Etincelles FC yasimbuje , havamo Kwizera Aimable wasimbuwe na Uzabumwana Birarry.

Ku munota wa mbere w’inyongera muri itatu yongerewe ku gice cya mbere,Umunya-Burkina Faso, Cheikh Djibril Ouattara yatsinze igitego cya kabiri cye, nyuma ya koruneri yari itewe na Ruboneka Jean Bosco, Myugariro, Clément Niyigena ashyiraho umutwe mbere y’uko Ouattara awuhindurira icyerekezo yuzuza ibitego bye birindwi muri Shampiyona,igice cya mbere kirangira ari ibitego 2-0.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku mpande zombi aho Niyonkuru Sadjati yahaye umwanya Umurundi, Frank ku ruhande rwa Etincelles FC, mu gihe Umunya-Ghana, Richmond Lamptey yasimbuye Muhamadou Lamine Bah kuri APR FC.Ku munota wa 49, Nsabimana Hussein yishyuriye Etincelles FC igitego cya mbere, nyuma y’uko Ismaïl ‘Pitchou’ yari amaze gukoresha mugenzi we Ruboneka Jean Bosco umupira ku kuboko, umusifuzi Ngabonziza Dieudonné ahita atanga penaliti.Ku munota wa 54, Frank wari winjiye mu kibuga asimbuye yisanze imbere y’izamu wenyine, ariko ananirwa kugomborera Etincelles FC igitego cya kabiri mu gihe ku munota wa 57, Tuyisenge Arsène yafunguye ikirenge cyane, ananirwa gutsindira APR FC igitego cya gatatu ku mupira wari uvuye muri koruneri.

Mahmadou Lamine Bah agerageza gutwara umupira umukinnnyi wa Etincelles FC
Mahmadou Lamine Bah agerageza gutwara umupira umukinnnyi wa Etincelles FC

APR FC yahise ikora impinduka maze Tuyisenge Arsène, Mamadou Sy baha umwanya Mugisha Gilbert na Victor Mbaoma, iminota itatu mbere y’uko Hakim Kiwanuka asimbura Djibrille Ouattara, naho Denis Kaweesa asimburwa na Nizigiyimana Ismaïl ku ruhande rwa Etincelles FC.Izi mpinduka zahinduye umuvuduko w’umukino kuko APR FC yakinaga nk’ishaka kugarira;ibyahaga Etincelles FC ubwisanzure nubwo na yo nta bushobozi yagaragazaga bwo gukora ibyisumbuye ku guhanahana umupira baturutse mu mpande.Ishimwe Djabilu winjiye mu kibuga asimbuye yishyuriye Etincelles FC igitego cya kabiri ku munota wa 78, ku burangare bwa ba myugariro ba APR FC, biba 2-2.

Nyuma y’iminota 90 isanzwe y’umukino, hongerweho itandatu yaranzwe n’ubushake bwa APR FC yashakaga igitego cyo kuyisubiza umwanya w’icyubahiro.Umukino warangiye Ikipe y’Ingabo z’Igihugu iguye miswi na Etincelles FC ibitego 2-2, bituma itakaza umwanya wa mbere wari uriho Rayon Sports kuva itsinze Muhazi United ibitego 2-0 ikuzuza amanota 50, mu gihe APR FC yujuje 49.

Ku munsi wa 25 uzakinwa hagati y’itariki 25 na 27 Mata 2025, Etincelles FC izakira Rayon Sports kuri Stade Umuganda mu gihe APR FC izakirwa na Rutsiro FC.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko se ni iyihe mpamvu ituma buri gihe iyo mutangaje amakuru y’uko amakipi ahagaze ku munsi runaka igihe cyose APR iba ifite inota 1 ry’inyongera?
Ubu ntimuba muteranya amakipi n’abafana bayo? Bareze ikinyamakuru cyanyu kubogama baba babebeshyeye?
Ibyo bituma ikinyamakuru gitererwa icyizere.

Mparambo yanditse ku itariki ya: 22-04-2025  →  Musubize

Mwiriwe neza

Alpha yanditse ku itariki ya: 20-04-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka