Amavubi yimukiye mu Misiri avuye muri Morocco yanze gukinirwamo imikino ya gicuti

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amagaru mu Rwanda ryatangaje ko Amavubi agiye gukomereza umwiherero mu Misiri nyuma y’uko Morocco ihagaritse imikino yose ya gicuti yari kubera muri iki gihugu kubera icyorezo cya Ebola.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na FERWAFA, yavuze ko imenyesha abakunzi b’umupira w’amaguru n’abaturarwanda muri rusange ko imikino ya gicuti mpuzamahanga Ikipe y’Igihugu Amavubi yari kuzakinira i Marrakech muri Maroc mu gihe cy’ikiruhuko mpuzamahanga cya FIFA cyo muri Kamena 2026, itakibaye.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko ibi bije bikurikira ubutumwa FERWAFA yahawe n’ubuyobozi bw’umupira w’amaguru muri Maroc buyimenyesha ko iyo mikino itemewe kubera impamvu z’umutekano kandi ko aya makuru yamenyekanye bamwe mu bagize intumwa z’Amavubi bamaze kugera i Marrakech ku wa 1 Kamena 2026.

FERWAFA yavuze ko yubashye icyemezo cyafashwe n’inzego zibishinzwe muri Maroc, ariko ivuga ko gahunda yo kwitegura imikino yo gushaka itike ya AFCON 2027 ikomeje nk’uko byari biteganyijwe bityo umwiherero ukazakomereza i Cairo mu Misiri kuva kuri uyu wa Kane.

Kugera ubu hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo uretse umwiherero, Amavubi abe yabona imikino ya gicuti yakinira mu gihugu cya Misiri.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka