Amavubi yakoze imyitozo ya mbere(Amafoto)

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakoze imyitozo ya mbere yitegura irushanwa rito rikubiyemo imikino ya gicuti Mpuzamahanga izabera mu Rwanda hagati y’itariki 26 na 31 Werurwe 2026.

Ni imyitozo yatangiye kuri uyu wa Mbere aho iri kubera ku kibuga cy’imyitozo cy’ahazwi nko kuri FERWAFA i Remera, ikorwa n’abakinnyi batandukanye barimo abakina imbere mu gihugu n’abakina hanze y’u Rwanda bamaze kuhagera.Mu gihe abandi batangiye imyitozo kuri uyu wa Mbere, Jojea Kwizera, Samuel Samuel Gueulette, Kavita Phanuel bageze mu Rwanda kuri uyu wa Mbere mu gihe hasigaye Hakim Sahabo.

U Rwanda ruzakina umukino wa mbere n’ikipe ya Grenada tariki 27 Werurwe 2026, Saa Tatu z’ijoro kuri Stade Amahoro aho muri rusange iyi mikino izitabirwa n’ibihugu umunani bizaba bigabanyije mu matsinda abiri, aho irya mbere ririmo u Rwanda, Kenya, Estonia na Grenada irya kabiri rikabamo Tanzania, Aruba, Liechtenstein na Macau.

National Football League

Ibitekerezo   ( 1 )

Ese buriya iminsi 3 gusa nayo ituzuye neza irahagije kugira ngo ikipe yitegure irushanwa?

Byinzuki Jean Baptiste yanditse ku itariki ya: 24-03-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka