Amavubi y’Abagore yatomboye Ethiopia mu gushaka itike y’Imikino Olempike 2028

Kuri uyu wa Gatatu, Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’Abagore yatomboye ikipe y’igihugu Ethiopia mu ijonjora rya kabiri ry’imikino yo gushaka itike yo kuzakina Imikino Olempike ya 2028 izabera i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni tombola yabaye mu byiciro bibiri aho muri rusange hazitabira amakipe 35 yo muri Afurika ariko bitewe nuko amakipe ahagaze ku rutonde rwa FIFA, ibihugu bitandatu aribyo Sudan izakina na Comoros, Sudani y’Epfo izakina na Madagascar ndetse na Mauritius izakina na Djibouti, bikazabanza gukina ijonjoro ry’ibanze bikikuramo bitatu bizasanga ibindi 29 byari bihagaze neza ku rutonde ubwo iyi tombola yabaga.

Muri ibi bihugu 29 bihagaze neza harimo n’u Rwanda aho bizahera mu cyiciro cya kabiri cy’iyi imikino. Tombola y’iki cyiciro yakurikiyeho yasize Amavubi azahura n’ikipe y’igihugu ya Ethiopia bazakina umukino ubanza n’uwo kwishyura ukomeje akajya mu cyiciro cya gatatu muri bitanu bizakinwa kugeza habonetse ibihugu bibiri bizahagararira umugabane wa Afurka.

Imikino y’ijonjora ry’ibanze izakinwa hagati y’itariki 1 n’iya 9 Kamena 2026 mu gihe ibihugu bitatu bizakomeza bisanga 29 birimo n’u Rwanda mu ijonjora rya kabiri aho imikino iteganyijwe hagati y’itariki 5 na 13 Ukwakira 2026, aho Amavubi ariyo azabanza kwakira Ethiopia.

Amavubi yatomboye Ethiopia mu gushaka itike y'Imikino Olempike 2028
Amavubi yatomboye Ethiopia mu gushaka itike y’Imikino Olempike 2028

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka