Amavubi na Algeria bagiye gukina umukino wa gicuti

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi" na Algeria bemeranyijwe umukino wa gicuti uzabera muri Algeria muri Kamena 2025

Kuri uyu wa Mbere, ikipe y’igihugu ya Algeria yifashishije imbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko ifitanye umukino wa gicuti n’Amavubi y’u Rwanda.

Ni umukino biteganyijwe ko uzaba tariki 05/06/2025, ukabera mu mujyi wa Constantine muri Algeria, kuri Stade yitwa Chahid Mohamed Hamalaoui Stadium.

Kugeza ubu n’ubwo ntacyo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rirabivugaho, bivugwa ko uyu mukino kuwushyiraho byagizwemo uruhare n’umutoza Adel Amrouche ukomoka n’ubundi muri Algeria

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka