Amakipe yose yashimishije abafana ariko PSG yerekanye akarusho - Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yashimiye Ikipe ya Paris Saint Germain yegukanye igikombe cya Shampiyona y’Amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Uburayi, UEFA Champions League

Paris Saint Germain(PSG) yo mu Bufaransa yatwaye iki gikombe itsinze Arsenal yo mu Bwongereza kuri Penalty, nyuma yo gukina iminota ijana na makumyabiri, ariko yose ikarangira ari igitego kimwe kuri kimwe.

Arsenal ni yo kipe perezida Kagame afana ku buryo buzwi, ariko uyu mupira wo wari wihariye kuko ari PSG, ari na Arsenal u Rwanda ruzifitemo inyungu, kuko zamamaza u Rwanda muri gahunda imaze kwandika amateka yitwa Visit Rwanda.

Perezida Kagame rero yashimiye PSG agira ati "Dushimiye umufatanyabikorwa wacu wa #VisitRwanda, ikipe ya Paris Saint-Germain, nyuma yo kwegukana igikombe cya UEFA Champions League, bakaba bakishubije ku nshuro ya kabiri yikurikiranya."

Kagame ntiyirengagije akazi gakomeye Arsenal yakoze kugira ngo igere aho hose, niyo mpamvu iyi kipe na yo yayigeneye ubutumwa agira ati "Turashimira kandi Arsenal kuba yarageze ku mukino wa nyuma igakotana kugeza ku munota wa nyuma."

Umukuru w’Igihugu yagize ati "Aya makipe yombi yateye ishema abafana bayo, ariko kuri uyu mugoroba PSG yagaragaje ko ari yo kipe yarushije indi imbaraga."

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka