Amagaju FC yongeye gusinyisha Destin Malanda

Ikipe y’Amagaju FC ibanziriza iya nyuma ku rutonde rwa shampiyona yongeye gusinyisha Destin Malanda wari umaze umwaka akinira Mukura VS.

Amakuru Kigali Today yamenye ni uko uyu mugabo wari umaze umwaka akinira Mukura VS arasubira mu Amagaju FC yavuyemo muri Mutarama 2025, aho araba arekuwe na Mukura VS yari asigajemo amezi atandatu ku y’amasezerano y’umwaka n’igice yari yayisinyiye.

Destin Malanda wamaze kumvikana byose n’Amagaju FC ngo ayasubiremo, araba abaye umukinnyi wa kabiri Amagaju FC asinyishije muri uku kwezi nyuma y’Umunya-Ivory Coast Koué Bi Jean Junior usatira anyuze ku mpande iheruka gusinyisha, kugira ngo bayifashe kuva kuva ku mwaka wa 17 iri n’amanota 12, mu makipe 18.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka