Wari umukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona, aho abafana ku mpande zombi bari babukereye, ndetse n’abandi bakunzi b’umupira w’amaguru baza kwihera ijisho uyu mukino.
Ni umukino warangiye abafana ba Kiyovu batishimye nyuma yo gutsindwa igitego ku munota wa nyuma w’umukino, kuri Coup-Franc yatsinzwe na Eric Rutanga ku munota wa 95 w’umukino.
Mu mafoto, ni uko abafana bari bameze kuri uyu mukino
Uwihoreye Jean Bosco Mustafa uzwi nka Ndimbati muri Papa Sava na we afana Rayon Sports, aha yishimiraga intsinzi na Nkundamatch w’i Kirinda
Iyo igitego cyabuze, buri wese aba ahugiye mu bye
Umuhanzi Khalfan ufana Rayon Sports nawe yari yaje kuri uyu mukino, gusa uko umupira warengaga ntibyamubuzaga kureba ........
Ndimbati ubwo amakipe yari ari mu karuhuko, yasomaga ubutumwa butandukanye
Wari n’umwanya w’ibyishimo
Abafana ba Kiyovu mu ibara ry’icyatsi kibisi ribaranga bari babukereye
Haba hari imyambarire idasanzwe ku bafana
Aba babyeyi nabo bafana Kiyovu, bari babukereye baje gushyigikira ikipe yabo
Bahanze amaso umukino
Ingeri zose ziba zaje kwirebera umukino
Amafoto: Nyirishema Fiston
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|