Ibi byatangajwe binyuze mu ngengabihe y’iyi shampiyona yo mu mwaka w’imikino 2026-2027 yashyizwe hanze kuri uyu wa Gatanu aho igaragaza ko izatangira tariki 4 Nzeri 2026 igasozwa tariki 30 Gicurasi 2026, hakinwe imikino 34 kuri buri kipe bica amarenga ko Al Hilal SC na Al Merrikh SC zizongera kuyikina nk’uko Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Rwanda Premier League, Jules Karangwa anaheruka kubibwira Kigali Today.
Ati "Yego barabidusabye, kuba bagaruka bagakomeza gukina muri shampiyona yacu, kuko barabyifuza cyane, kandi mwibuke ko hano ariho bakiriraga imikino yabo ya Champions League, rero twabasabye ko bakora ibisabwa byose ubundi bakatumenyesha hakiri kare."
Imikino ibanza izasozwa tariki 22 Mutarama 2027 iyo kwishyura itangire tariki 4 Gashyantare 2027 mu gihe ariko mbere yo gutangira Shampiyona, hagati y’itariki 12 na 26 Kanama 2026 iyi ngengabihe igaragaza ko hari irushanwa ryatewe inkunga rizabanza gukinwa ndetse ndetse rigasubira hagati y’itariki 28 Ukuboza 2026 n’iya 7 Mutarama 2027.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|