Al Hilal ikinkeneye twavugana- Niyigena Clement
Nyuma y’uko kwerekeza muri Al Hilal SC kwa myugariro wa APR FC Niyigena Clement byanze muri Mutarama 2026, uyu musore yavuze ko bakimukeneye bavugana kandi ko nta biganiro byo kongera amasezerano arimo na APR FC.
Ibi Niyigena Clement yabitangarije itangazamakuru ubwo yabazwaga ku hazaza mu gihe habura ukwezi kumwe ngo asoze amasezerano muri APR FC aho yavuze igihe igihe Al Hilal SC yamwifuje muri Mutarama 2026 yaba ikimushaka bavugana
Ati "Al Hilal yari yifuje ko najyayo birangira bidakunze, babonye bakinkeneye twavugana baba batakinkeneye nabwo nkamenye ikindi nabikoraho."
Abajijwe niba yaba yaratangiye ibiganiro byo kongera amasezerano na APR FC Niyigena Clement yavuze ko nta biganiro byari byaba.
Ati"Ntabwo twari twavugana."
Niyigena Clement amaze imyaka ine akinira APR FC yinjiyemo mu mpeshyi ya 2022 avuye muri Rayon Sports.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|