#AFCON2025Q: Amavubi atsinzwe na Libya icyizere kirayoyoka (Amafoto)
Kuri uyu wa Kane, Amavubi yatsindiwe na Libya kuri Stade Amahoro igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa gatanu wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2025, icyizere cyo kugikina kirayoyoka.
Ni umukino Amavubi yatangiye neza mu mikinire maze ku munota wa gatandatu, Imanishimwe Emmanuel azamukana umupira ku ruhande rw’ibumoso awuha neza Samuel Gueulette wari ku murongo awugarura mu rubuga rw’amahina ashaka Nshuti Innocent.
Uyu musore umupira yawusubije Imanishimwe Emmanuel, wateye ishoti rikomeye cyane maze umunyezamu Murad Abu Bakr awukoraho ariko bihurirana no kurarira.
Nyuma y’iminota ibiri Amavubi yongeye kubona uburyo bukomeye ubwo Mugisha Gilbert, yahabwaga umupira na Djihad Bizimana imbere y’izamu maze uyu musore wari ari mu nguni igoye kubona neza izamu, ateye ishoti umunyezamu yongera gukuramo umupira.
Amavubi yari yatangiye umukino neza cyane kuko yagiye ahusha uburyo butandukanye, harimo ubwo Manzi Thierry ari inyuma yarebaga uko Kwizera Jojea ahagaze imbere iburyo anyuza umupira mu kirere umugeraho neza maze acenga rimwe, Djihad Bizimana aza kumwunganira afata umupira awuhindura imbere y’izamu ariko ubura umuntu wakozaho ikirenge nibura ngo ujye mu izamu ahubwo urengera ku rundi ruhande.
Nyuma y’iminota 25, Amavubi yagabanyije umuvuduko maze Libya itangira kuyarusha cyane cyane hagati mu kibuga aho yakinishaga abakinnyi bane barimo Nouradin Elgelaib na Osama Elsharimi bitwaraga neza ndetse n’abandi batandukanye.
Mu minota icumi ya nyuma y’igice cya mbere Amavubi yongeye kwigarurira umukino cyane akoresheje uruhande rw’ibumoso rwa Imanishimwe Emmanuel na Mugisha Gilbert kuko iburyo kwa Fitina Omborenga na Kwizera Jojea hatakinaga cyane ariko igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya 0-0.
Mu ntangiriro z’igice cya Kabiri u Rwanda rwahise rusimbuza havamo Samuel Gueulette na Kwizera Jojea hinjira Muhire Kevin na Dushiminana Olivier.
Amavubi n’ubundi yatangiye igice cya Kabiri neza abona uburyo bwinshi ariko atabyaje umusaruro burimo umupira watewe na Nshuti Innocent ku munota wa 50 umunyezamu akawukuramo, uyu musore kandi yongerye guterekera Muhire Kevin umupira mwiza mu rubuga rw’amahina arebana n’izamu awutera hejuru kure, Manzi Thierry nawe yongera kubigenza gutya atera ishoti hejuru cyane ubwo yari imbere y’izamu ku mupira yahawe na Mugisha Gilbert nyuma ya koruneri yari itewe.
Rutahizamu Nshuti Innocent, yakomeje guhusha uburyo bwabaga bwabazwe ariko Libya na yo ikomeza kwirwanaho inyuzamo ikanatinza iminota ariko uburyo buke ibonye igerageza kububyaza umusaruro.
Ku munota wa 78 iyi kipe yasimbuje maze ikuramo abarimo rutahizamu Ezzeddin Elmarem asimburwa na Fahd Mohamed.
Ibitakozwe n’Amavubi mu buryo bwinshi yabonye, uyu musore wari winjiye mu kibuga ku munota wa 84 yabikoze mu buryo bumwe yabonye atsinda igitego cya mbere cya Libya, nyuma yo guhabwa umupira na Nouradin Elgelaib wari umaze gukinana neza na Osama Elsharimi bazonze hagati h’Amavubi.
Amavubi yinjije abakinnyi nka Iraguha Hadji na Rubanguka Steve ari nako Libya ikomeza gushyiramo abakinnyi bayifasha kurinda izamu, iminota 90 ndetse n’inyongera y’itanu yashyizweho yose irangira Amavubi atsinzwe igitego 1-0.
Iyi ntsinzi ya Libya, bivuze ko igize amanota ane (4) ku mwanya wa Kane mu itsinda rya Kane. Iyi kipe ifite amahirwe yo kuba yabona itike kuko izakira Benin ku munsi wa nyuma w’amatsinda ariko ikaba igomba gutegereza ibiva mu mukino uza guhuza iyi Benin na Nigeria ku isaa tatu z’ijoro kuri uyu wa Kane kuko ibi bihugu aribyo biyoboye itsinda kuri iyi nshuro.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
bagomba kwikosora