Afahmia Lotfi na Mateso mu batoza bashobora gutoza Amagaju FC
Umunya-Tunisia Afhamia Lotfi watoje Rayon Sports n’Umwongereza Mark Harrison n’Umunyarwanda Mateso Jean de Dieu uzungiriza umwe muri bo, bari mu batoza bashobora gutoza Amagaju FC aheruka gutandukana n’abatoza bayo bose.
Amakuru yizewe Kigali Today ifite ahamya ko iyi kipe iheruka gutandukana n’abatoza bose bayobowe na Niyongabo Amars, yagiranye ibiganiro n’abatoza barimo Umunya-Tunisia Afahmia Lotfi watoje Mukura VS na Rayon Sports aherukamo bakumvikana byose hakaba hasigaye gufata umwanzuro.
Undi mutoza ni Umwongereza Mark Harrison wayoje amakipe atandukanye yo muri Afurika aho bigaragara ko aheruka muri UD Songo yo muri Mozambique mu 2024 mu gihe mu makipe yatoje harimo na GorMahia yo muri Kenya.
Aba bose biyongeraho Umunyarwanda Mateso Jean de Dieu nawe ushobora guhabwa akazi mu ikipe y’Amagaju FC ariko we akazajyamo nk’umutoza wungirije aho azaba akorana n’uzatoranywa hagati ya Afahmia Lotfi na Mark Harrison cyangwa undi ushobora kuva muri Tunisia n’ubundi.
Amagaju FC yasoje imikino ibanza ya shampiyona atsindirwa na APR FC mu karere ka Muhanga igitego 1-0 ku wa 14 Mutarama 2026, aho yatojwe na Hakizimana Jean Baptiste ariko nawe wahawe akazi nk’uzaba ashinzwe kongerera imbaraga abakinnyi akazi yakoze no mu ikipe ya Mukura VS.
Amagaju FC kandi asoje igice kibanza cya shampiyona afite amanota 12 n’umwenda w’ibitego 17 mu mikino 17 yakinnye aho aya manota ayashyira ku mwanya wa 17 ubanziriza uwa nyuma uriho Etincelles FC.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|