Abagabo batangiye guhatanira shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 mu gusiganwa n’igihe (Amafoto)
Yanditswe na
Jean Jules Uwimana
Icyiciro cy’abagabo cyatangiye guhatanira shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 mu gusiganwa n’igihe batangiye gusinwa ibilometero 40.6 bahagurukiye muri BK Arena i Remera.
Ni icyiciro cyakurikiyeho nyuma y’uko abagore basoje, aho cyabimburiwe n’Umunyarwanda Nsengiyumva Shemu wahagurutse ku isaha ya saa saba n’iminota 45 nkuko byari biteganyijwe.
Muri iki cyiciro cy’abagabo hitezwemo abakinnyi bakomeye barimo Tadej Pogačar urahaguruka saa cyenda n’iminota 57 n’amasegonda 30 ndetse na Evenepoel Remco uhaguruka saa kumi zuzuye.
Nkuko byagenze mu bagore, abagabo nabo barasoreza kuri Kigali Convention Centre.
Amafoto: Niyonzima Moise
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|