‎Amavubi anyagiriye Grenada imbere ya Perezida Kagame muri FIFA Series 2026(Amafoto) ‎

‎Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi yanyagiriye ikipe y’igihugu ya Grenada imbere ya Perezida Paul Kagame ibitego 4-0, mu mukino wo mu itsinda rya mbere wabereye kuri Stade Amahoro, mu mikino ya FIRA Series 2026, iri kubera i kigali.

‎Uyu mukino watangiye Saa Tatu z’ijoro, utangirana imbaraga ku makipe yombi, ariko ikipe y’igihugu y’u Rwanda ukabona ko iri imbere nk’ikipe iri mu rugo, iminota 15 irangiye ikipe y’igihugu ya Grenada yasubiye inyuma maze Amavubi ayobora umukino umupira iwukoresha icyo ishaka. Uyu wari umukino wa mbere w’umutoza Stephen Constantine nk’umutoza mukuru w’Amavubi nyuma yo gutangazwa muri uku kwezi kwa Werurwe.

‎Ikipe y’igihugu Amavubi yari irimo amasura y’abakinnyi bashya mu bakinnyi 11 babanjemo, bari bakiniye u Rwanda bwa mbere barimo abavandimwe Joy-Lance Mickels na Leroy Jacques Mickles, bagerageza kwitwara neza, maze igitego cya mbere kiboneka ku munota wa kabiri w’inyongera w’igice cya mbere, gitsinzwe na Leroy Jacques Mickles ahawe umupira na Kwizera Jojea.

Joy Lance Mickels nawe yakinaga umukino wa mbere mu Mavubi
Joy Lance Mickels nawe yakinaga umukino wa mbere mu Mavubi

Nyuma y’iminota ine ku munota wa kane w’inyongera ku gice cya mbere, Jojea Kwizera nawe yatsinze igitego cya kabiri ku mupira yahawe na Biramahire Abeddy, bituma Amavubi ajya kuruhuka ayoboye umukino n’ibitego 2-0 aho cyarangiye Perezida Kagame yamaze kugera muri Stade Amahoro. ‎Mu gice cya kabiri, Amavubi yakomeje kugaragaza imbaraga nyinshi ari nako asatira cyane maze atsinda igitego cya gatatu cyatsinzwe na Bizimana Djihad ku munota wa 67.

Djihad Bizimana yishimira igitego
Djihad Bizimana yishimira igitego

Umutoza Stephen Constantine yagiye akora impinduka ku bakinnyi batandukanye aho nka Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Mugisha Bonheur, Bizimana Djihad, Joy-Lance Mickles, Biramahire Abeddy na Jacques Mickles Leroy bavuyemo baha umwanya Uwumukiza Obedi, Imanishimwe Emmanuel, Muhire Kevin, Hakim Sahabo, Samuel Gueulette, Marvin Kury, Uwineza Rene na Mickels Joy-Slayd.

Perezida Kagame yarebye uyu mukino
Perezida Kagame yarebye uyu mukino

‎Ku munota wa 82 Hakim Sahabo winjiye mu kibuga asimbuye, yatsinze igitego cya kane umukino urangira ikipe y’ighugu y’u Rwanda itsinze iya Grenada ibitego 4-0, biyihesha itike yo gukina umukino wa nyuma w’iyi mikino ya gicutiMpuzamahanga, uzaba ku wa Mbere bakina na Estonia.

Hakim Sahabo yishimira igitego cya kane yatsinze
Hakim Sahabo yishimira igitego cya kane yatsinze

Uyu mukino wabaye nyuma y’undi wabanje aho ikipe y’igihugu ya Estonia yatsinze iya Kenya kuri penaliti 5-4 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu gihe gisanzwe cy’umukino.

Byiringiro Jean Gilbert
Byiringiro Jean Gilbert
Mugisha Bonheur 'Casimiro'
Mugisha Bonheur ’Casimiro’
Djihad Bizimana yatereye Isariyuti Umukuru w'Igihugu nyuma yo gutsinda igitego
Djihad Bizimana yatereye Isariyuti Umukuru w’Igihugu nyuma yo gutsinda igitego
Abafana bari benshi
Abafana bari benshi
Umunyezamu Kwizera Olivier yongeye kugaragara mu ikipe y'igihugu
Umunyezamu Kwizera Olivier yongeye kugaragara mu ikipe y’igihugu
Hakim Sahabo yishimira igitego cya kane yatsinze
Hakim Sahabo yishimira igitego cya kane yatsinze

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka