Musanze FC yiyongereye amahirwe yo kugaruka mu cyiciro cya mbere, nyuma yo gutsinda Esperance ibitego bibiri ku busa mu mukino wa ½ cy’irangiza wabereye i Musanze ku cyumweru tariki 6/5/2012.
APR FC yakomeje kongera amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona itsinda Kiyovu Sport ibitego bitatu ku busa mu mukino wabereye kuri sitade Amahoro tariki 06/05/2012.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rigiye gutangira kwinjiza amafaranga avuye mu bucuruzi bw’umupira w’amaguru w’u Rwanda buzajya bukorwa na Sosiyete IFAP Sports.
Ikipe ya Chelsea yatwaye igikombe cya FA Cup itsinze Liverpool ibitego 2 kuri 1 mu mukino wa nyuma wabereye kuri Wembley Stadium kuri uyu wa gatandatu tariki 5/6/2012.
Ku munsi wa 23 wa shampiona igikombe ntikirabona nyiracyo. Kuri iki cyumweru tariki ya 6 gicurasi 2012 umukino rurangiranwa urahuza APR FC ya mbere ku rutonde rwa shampiona na Kiyovu ya kane.
Umutoza wa Kiyovu Sport,Baptiste Kayiranga, afite icyizere cyo gutsinda APR FC abifashijwemo n’Imana, umukino wa 23 wa Shampiyona, ubwo aza kuba yayakiriye mu mukino uzabera kuri Stade Amahoro i Remera kuri icyi cyumweru.
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20, Richard Tardy, yasabye abasore be kwibagirwa ibitego bibiri ku busa batsindiye muri Namibia kugira ngo babashe kwitwara neza ubwo aya makipe yongera gumura, mu mukino wo kwishyura uteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatandatu.
Nyuma y’umunsi umwe ikipe y’igihugu ya Namibia y’abatarengeje imyaka 20 igeze mu Rwanda, kuri uyu wa kane tariki 03/05/2012 yakoze imyitozo ya mbere ku kibuga ku Kicukiro ariko ngo yari iyo kurambura imitsi kuko umunaniro w’urugendo ukiri wose.
Nyuma y’impaka nyinshi ku mukino wagombaga guhuza Police FC n’ Isonga FC ntukinwe, ubuyobozi bwa Police FC buratangaza ko bemeye kuzakina uwo umukino, ariko ntibaremeranywa na FERWAFA itariki bazawukiniraho.
Ikipe y’igihugu ya Namibia y’abatarengeje imyaka 20 yageze i Kigali kuwa gatatu tariki 02/05/2012 aho ije gukina n’u Rwanda umukino wo kwishyura mu rwego rwo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kizabara muri Algeria.
Amakipe ane agomba gukina imikino ya ½ cy’irangiza muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri yamaze kumenyekana, nyuma y’imikino ya ¼ cy’irangiza yabaye tariki 2/6/2012, hirya no hino ku bibuga bitandukanye mu Rwanda.
Nyuma yo gutsinda APR FC mu mukino ubanza wa shampiyona y’icyiciro cya mbere, Mukura VS yongeye gutsinda APR FC igitego kimwe ku busa mu mukino wo kwishyura wabereye ku kibuga cya Sitade Kamena tariki 02/05/2012.
Ikipe y’igihugu ya Nigeria izakina umukino wa gicuti na Perou tariki 23/5/2012 mu rwego rwo kwitegura umukino izakina n’u Rwanda mu guhatanira itike yo kuzakina igikombe cya Afurika kizabera muri Afurika y’Epfo muri 2013.
Akanama kashyizweho na FERWAFA ngo kige ku kibazo cy’umukino wagomabaga guhuza Police FC na Isonga FC kemeje ko uwo mukino uzakinwa tariki 18/05/2012 na FERWAFA irabyemeza ariko Police FC yo ntibyemera.
Roy Hodgson, umutoza mushya w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza (Three Lions) yavuze ko ikintu cya mbere agiye gukora ari ukugarura umwuka mwiza mu ikipe y’igihugu, dore ko yari imaze iminsi isa n’iyacitsemo ibice kubera ahanini ibibazo by’amoko n’irondaruhu.
Manchester City ifite amahirwe menshi cyane yo gutwara igikombe cya shampiyona mu Bwongereza, nyuma yo gutsinda mukeba wayo Manhester United igitego kimwe ku busa mu mukino w’umunsi wa 36 wabereye Etihad Stadium tariki 30/4/2012.
Myugariro w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 akaba anakinira FC Marine yo mu cyiro cya kabiri mu Bubiligi, Jean Marie Rusingizandekwe, yageze mu Rwanda kwifatanya na bagenzi be gutegura umukino wo kwishyura uzabahuza na Namibia tariki 05/05/2012 kuri Stade Amahoro.
APR FC yafashe umwanya wa mbere by’agateganyo nyuma yo gutsinda mukeba wayo Rayon Sport mu mukino wari uri ishyaka ryinshi wabareye kuri Stade Amahoro ku cyumweru tariki 29/04/2012.
Ubuyobozi bwa Police FC buratangaza ko nta mukino busigaje gukina n’Isonga FC muri shampiyona y’uyu mwaka, kuko igihe umukino wagombaga kubera Police yakoze ibisabwa ariko Isonga yo ikanga kuza ku kibuga gukina uwo mukino.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryamaze gushyiraho akanama gashinzwe gukurikirana ikibazo cyatejwe n’umukino w’ikirarane wagombaga guhuza ikipe y’Isonga FC n’iya Police FC ariko ntube impande zombi ntizibivugeho rumwe.
Rayon Sport yugarijwe n’ibibazo by’ubukungu, kuri iki Cyumweru tariki 29/04/2012 kuri Stade Amahoro i Remera, iracakirana na mukeba wayo APR FC irajwe ishinga no kongera gutwara igikombe cya Shampiyona.
Perezida wa FC Barcelone, Sandro Rosell yatangaje ku mugaragaro ko Tito Vilanova wari umutoza wungirije wa Guardiola ariwe wagizwe umutoza mushya wa FC Barcelone kuva uyu munsi ndetse no muri saison itaha.
Karekezi Olivier ukinira APR FC ni uwa 43 ku rutonde rw’abakinnyi 45 b’Abanyafurika bahembwa akayabo ku isi yose, akaba uwa gatatu uhembwa menshi mu bakinira ku mugabane wa Afurika. Karekezi ahembwa amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyoni 45 ku mwaka.
Pep Guardiola yaba yamaze gusezerera abakinyi be ba FC Barcelone muri iki gitondo cyo kuwa gatanu tariki 27/04/2012. Yabwiye abakinnyi ati “Bahungu banjye,ndasezeye muri Barca”.
Ubwo abakinnyi ba Rayon Sport bari barangije imyitozo, tariki 26/04/2012, ku kibuga Rayon Sport ikoreraho imyitozo giherereye ahahoze hitwa muri ETO Kicukiro bagiranye inama n’abafana mu rwego rwo kubagaragariza ibibazo bafite bikunze no gutuma batitwara neza.
Shampiyona y’icyiro cya kabiri irimo kwegereza umusozo; nyuma yo gukina imikino yo mu matsinda, ubu shampiyona igeze muri ¼ cy’irangiza, amakipe ane yazamutse muri buri tsinda akaba yaramaze kumenyekana.
Mu gihe shampiyona isigaje imikino itatu ngo igere ku musozo, Ruremesha Emmanuel wari umutoza wa La Jeunesse yeguye ku mirimo ye naho Sogonya Hamis watozaga Etincelles asezererwa kubera umusaruro mubi.
APR FC ikomeje kwiyongerera amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona nyuma yo gutsinda Espoir FC ibitego 2 kuri kimwe bigoranye, mu mukino w’umunsi wa 23 wabereye Rusizi tariki 25/04/2012.
Ibyabaye kuri Real Madrid, ntibitandukanye cyane n’ibyabaye kuri Barcelone ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ubwo Bayrern Munich yayisezereraga Real za penaliti.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Nigeria (NFF) ryemeje ko umukino uzahuza Nigeria n’u Rwanda ugomba kuzabera kuri Esuene Stadium mu gace ka Calabar gaherereye mu majyepfo ya Nigeria.