U Rwanda mu itsinda rimwe ry’Igikombe cya Afurika na Nigeria ibitse igiheruka

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore mu mukino wa Basketball yashyizwe mu Itsinda rya kane hamwe n’ibihugu bya Nigeria na Mozambique, mu irushanwa ry’Igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire mu Mpeshyi ya 2025.

U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Nigeria yarusezereye muri 1/2 mu 2023 ikanatwara igikombe
U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Nigeria yarusezereye muri 1/2 mu 2023 ikanatwara igikombe

Ibi byamenyekanye binyuze muri tombola yabereye muri Hotel des Armées mu Murwa Mukuru wa Côte d’Ivoire, yanitabiriwe n’abayobozi bakuru muri Basketball Nyafurika bayobowe na Perezida wa FIBA Africa, Bwana Anibal Manave ari kumwe n’Umuyobozi w’uru rwego muri aka karere, Alphonse Bilé, yahurije hamwe ibihugu 12, ari na byo bizitabira iri rushanwa.

Ni ibihugu bigabanyije mu matsinda ane ari byo Côte d’Ivoire [izaba iri mu rugo], Mali, Sénegal, Nigeria, Angola, Cameroun, Ouganda, Mozambique, Misiri, Sudani y’Epfo, Guinée Conakry n’u Rwanda.U Rwanda rwisanze mu Itsinda rya kane aho ruri kumwe na Nigeria ibitse igikombe giheruka na Mozambique mu gihe irya mbere rigizwe na Côte d’Ivoire, Angola na Misiri, irya kabiri ririmo Mali, Cameroun na Sudani y’Epfo, mu gihe Itsinda rya Gatatu ririmo Sénégal, Ouganda na Guinée Conakry.

Ibi bihugu bizakina biharanira kuyobora itsinda kuko iya mbere muri buri tsinda izajya ihita ibona itike ya ¼ cy’irangiza mu gihe amakipe ya kabiri n’aya gatatu azajya akina indi mikino ya kamarampaka kugira ngo haboneke andi ane abona uburenganzira bwo gukina iki cyiciro, naho andi ane ya nyuma ahite asezererwa.

Biteganyijwe ko imikino izatangira kuva tariki ya 26 Nyakanga kugeza ku ya 3 Kanama 2025, rikazabera mu Nzu y’Imikino ya Palais des Sports de Treichville i Abidjan muri Côte d’Ivoire mu gihe Irushanwa riheruka ryakinwe mu 2023 ryari ryakiriwe n’u Rwanda, aho rwatsinzwe na Nigeria muri ½, rugasoreza ku mwanya wa kane rutsinzwe na Mali.

Kurangiza ruri mu makipe ane ya mbere, ni amateka u Rwanda rwari rukoze ku nshuro ya mbere, ari na yo yaruhesheje itike ya AfroBasket y’uyu mwaka, ndetse rwanahakuye uburenganzira bwo kwitabira amajonjora y’imikino ya Olympique yabereye i Paris mu Bufaransa mu mwaka ushize wa 2024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka