Lycée de Kigali na Elite Rwanda nibo begukanye irushanwa ryo kwibuka Kenrik Kabano na Mama we

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 26 Kamena I Kigali Kuri Zaria Court hasojwe irushanwa ry’umunsi umwe ryo kwibuka Kenrik Kabano wakiniraga ikipe y’igihugu witabye Imana ari kumwe na mama we Rosine Kabano.

Ni irushanwa rya basketball ry’abakina ari 3 (3x3) ryitabiriwe n’amakipe 10 y’abahungu ndetse n’atandatu y’abakobwa, barimo n’abakinnyi bakinanaga na Kenrik Kabano mu ikipe y’igihugu n’abandi baturutse mu makipe atandykanye hirya no hino mu gihugu.

Nyuma y’imikino y’amajongora na 1/4, amakipe Groupe Scolaire Marie Reine de Rwaza, LDK, ESB Kamonyi na Igihozo St. Peter mu cyiciro cy’abagore niyo yakinnye imikino ya 1/2.

Mu cyiciro cy’abakobwa, Ikipe ya Lycée de Kigali (LDK) yatsinze Groupe Scolaire Marie Reine de Rwaza amanota 15-13 igera ku mukino wa nyuma, aho yahahuriye na ESB Kamonyi yo yari yatsinze Igihozo St. Peter amanota 12-10 muri 1/2.

Ku mukino wa nyuma, ikipe ya LDK yatsinze ikipe ya ESB Kamonyi amanota 12-8.

Mu cyiciro cy’abagabo, Intare yatsinze Gisimba amanota 15-10, ihurira ku mukino wa nyuma na Elite Rwanda yasezereye Team Rwanda ku manota 16-22 muri 1/2 maze Ku mukino wa nyuma Elite Rwanda itsinda Intare amanota 19-10.

Karenzi Eunice wahagarariye umuryango wa Kabano, akanagira uruhare mu gutegura iri rushanwa, yavuze ko iri rushanwa ryateguwe mu rwego rwo kuzirikana Kenrik Kabano na mama we Rose Kabano ndetse ahamya ko bamaze no gushinga umuryango “Kenrik & Rosine Foundation” uzajya ufasha abana b’abanyarwanda bakina Basketball.

Ati “Kenrik Kabano yari umwana ufite intego zo kuzagera kure mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball, ndetse na nyina yaramushyigikiraga cyane nubu bitabye Imana bitegura kuzana mu ikipe y’igihugu”.

Yakomeje agira ati: “Iri rushanwa rero rigamije kubibuka, ariko rinaha amahirwe urundi rubyiruko kuzagera ku nzozi zarwo, kuko ubu twamanze no gushinga umuryango wabitiriwe uzajya ufasha abana b’abanyarwanda bakina Basketball bityo abanyarwanda nibo bazatubwira icyo twazajya dukora kuko twe turiteguye.

Umuyobozi Nshingwabikorwa mu Ishyirahamwe ry’umukino wa basketball mu Rwanda (FERWABA), Gahuranyi François Régis, yavuze ko iri rushanwa rizajya riba buri mwaka gusa ko rizajya ryongerwamo andi makipe yo mu bindi byiciro.

“Uyu mwaka twashakaga ko ryitabirwa n’amakipe arimo ayo mu ntara, ariko igihe kitubana gito. Ubu rero turashaka ko rizajya rikinwa kuva mu ntara rikinirwa mu mashuri, hanyuma hagategurwa n’imikino ya nyuma y’abitwaye neza.”

Karenzi Eunice wari uhagarariye umuryango wa Kabano
Karenzi Eunice wari uhagarariye umuryango wa Kabano
Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yakurikiranye iri rushanwa
Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yakurikiranye iri rushanwa
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka