#Kwibuka31: Amakipe ya APR, UGB na Dolphin BBC yo muri Uganda yabonye intsinzi

Imikino y’irushanwa mpuzamanga ryo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 muri basketball, umunsi wa kabiri wasize amakipe ya APR, UGB na Dolphin yo muri Uganda abonye intsinzi.

APR yatsinze Kepler
APR yatsinze Kepler

Mu mikino yakinwe kuri uyu wa kane mu cyiciro cy’abagore, ikipe ya APR Women Basketball Club yatsinze Kepler amanota 58 kuri 55, naho JKL Dolphins yo muri Uganda itsinda ikipe ya East African University Rwanda amanota 96 kuri 73.

Mu bagabo hakinwe imikino itatu harimo n’uwikirarane utari warabereye igihe, kuko ikipe ya Kenya Ports Authority yari itaragera mu Rwanda.

Mu mukino wari waraye utarangiye, ikipe ya Kenya Ports yatsinze REG BBC yo mu Rwanda amanota 58 kuri 55.

Uyu mukino wakurikiwe n’uwahuje ikipe ya UGB yo mu Rwanda na Dar City yo muri Tanzania, maze UGB itsinda Dar City amanota 75 kuri 71.

Mu mukino wari ukomeye, UGB yatsinze Dar City yo muri Tanzania
Mu mukino wari ukomeye, UGB yatsinze Dar City yo muri Tanzania

Umukino wasoje indi, ni uwahuje ikipe ya APR BBC yatsinzemo KPA yo muri Kenya amanota 99 Kuri 61

Iri rushanwa rigamije kwibuka abari abakinnyi, abatoza n’abakunzi ba Basketball bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, aho ryateguwe mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange bari kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni irushanwa ryatangiye kuva tariki ya 23 Mata, rikazageza tariki ya 27 Mata 2025 muri Petit Stade, mu byiciro byombi.

Uretse aya makipe yo mu karere yatumiwe, iri kandi rushanwa ryitabiriwe n’amakipe yo mu Rwanda ariyo APR BBC abagabo n’abagore, REG BBC abagabo n’abagore, Patriots BBC na UGB mu bagabo.

APR yatsinze KPA yo muri Kenya
APR yatsinze KPA yo muri Kenya

Iyi mikino irakomeza kuri uyu wa gatanu, aho mu bagabo ikipe ya Dar City ikina na Patriots naho REG igakina na APR.

Mu cyiciro cy’abagore ikipe ya APR irakina na KPA naho REG ikine na Dolphins.

Ubwo iri rushanwa ryaherukaga kuba, ryegukanwe n’ikipe ya APR mu bagabo n’abagore.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka