Imbere ya perezida Kagame, RSSB Tigers itsinze Al Ahly igera ku mukino wa nyuma wa BAL
Ikipe ya RSSB-Tigers ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL ikomeje kubera i Kigali, yakoze amateka yo kugera ku mukino wa nyuma (Final) nyuma yo gutsinda Ah Ahly yo mugihugu cya Misiri amaonta 106-97.
Ni ku nshuro ya mbere mu mateka yiri rushanwa ikipe yo mu Rwanda ibashije kugera ku mukino wa nyuma, bikaba n’amateka yanditswe n’iki kipe ku nshuro yayo ya mbere yari yitabiriye ikagera ku mukino wa nyuma.
Mbere y’umukino
Amatsiko yari menshi ku bakunzi ba basketball, aho bibazaga ninde uza kubimburira abandi kugera ku mukino wa nyuma yaba hagati ya A Ahly ndetse na RSSB-Tigers dore ko Tigers ari ubwa mbere yari igeze muri 1/2 naho Al Ahly ikaba ari imwe mu makipe y’ubukombe muri iri rushanwa ndetse n’iwabo
RSSB yinjiye muri uyu mukino wa 1/2 cy’irangiza cya BAL ibizi neza ko yamaze gukora amateka yo kuba ikipe ya gatatu ibikoze nyuma ya Patriots BBC, yabigezeho mu irushanwa rya mbere rya BAL ryabereye i Kigali mu 2021, ndetse na APR BBC yabikoze umwaka ushize wa 2025 i Pretoria muri Afurika y’Epfo, mbere yo kwegukana umwanya wa gatatu.
Ikipe ya RSSB-Tigers kandi, yari yagaruye umukinnyi wayo uri mu bakomeye Teafale Lenard Jr wasibye umukino iyi kipe yateinzemo Fus Rabat yo muri Morocco kubera imvune.
Uko umukino wagendaga
Agace ka mbere gatangiranye ishyaka ku mpande zombi ubona buri kipe ishaka kuyobora umukino gusa nta numwe byahiriye kuko aka gace kaje kurangira amakipe yombi anganya amanota 24-24.
Muri aka gace ka mbere, umukinnyi Zachary Matthew Loftonwa Al Ahly’s niwe wari uyoboye abandi mu gutsinda amanota menshi kuko yari amaze gutsinda amanota 10 wenyine akurikiwe na Leonard Craig wa Tigers we wari umaze gutsinda amanota arindwi.
Agace ka kabiri, nta tandukaniro n’aka mbere kuko amakipe yombi yakomeje gukubana ndetse ubona amanota yegerenye abadasigana cyane. Ibi byaje n’ubundi gutuma aka gace karangira banganya amanota 26 kuri 26 n’igiteranyo cy’amanota 60 kuri 50 maze amakipe yombi ahita ajya kuruhuka.
Aha, umukinnyi Leonard Craig Randall wa RSSB-Tigers, niwe wari imbere mu bamaze gutsinda amanota menshi kuko yari amaze kuzuza amanota 18 mu gihe Kevin Marquis Murphy wa Al Ahly’s we yari amaze gutsinda amanota 16.
Agace ka gatatu, karanzwe n’amakosa menshi ku ikipe ya Al Ahly byanatumye ikipe ya RSSB-Tigers igenda ibyungukiramo maze igashyira igitutu kuri Al Ahly. Ibi byanatumye ikipe ya Tigers inegukana aka gace ku manota 30 kuri 26 ya Al Ahly aha noneho ikipe ya Tigers yari iyoboye umukino ku nshuro ya mbere kuva utangiye. Muri aka gace, umukinnyi Zachary Matthew Lofton wa Al Ahly niwe wari umaze gutsinda amanota menshi kuko yari amaze gutsinda amanota 28 wenyine.
Agace ka kane ari nako ka nyuma, karanzwe n’umurindi w’abafana bari bakubise BK Arena buzuye bashyigikiye ikipe ya RSSB-Tigers yari irimo gukora amateka. Aka gace n’ubundi byaje kurangira gahiriye ikipe ya Tigers maze ik gukana ku manota 26 kuri 21 ya Al Ahly binatuma umukino urangira ari igiteranyo cy’amanota 106-97.
Ikipe ya RSSB Tigers, izahura n’izarokoka hagati ya Petro de Luanda yo muri Angola ndetse na Al Ahly Benghazi yo muri Libya aho umukino wabo bombi uteganyijwe kuri uyu wa kane taliki ya 28 Gicurasi muri BK ARENA.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|