Basketball: U Rwanda rwatsinzwe n’u Bwongereza rwisanga mu nzira ya Senegal muri 1/2

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore muri Basketball yatsinzwe n’u Bwongereza amanota 75-61 mu mukino wa gatatu mu majonjora y’ibanze yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya Basketball mu Bagore bituma rwisanga mu nzira ya Senegal muri 1/2.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakurikiye uyu mukino
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakurikiye uyu mukino

Ni umukino wasozaga iyo mu itsinda rya Kane ndetse wongera gukurikirwa na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame ariko kuri iyi nshuro amahirwe ntiyasekeye aba Banyarwandakazi imbere y’u Bwongereza bufatwa nk’Igihugu gikomeye muri iyi mikino.

Uduce dutatu twa mbere tw’umukino twose twatwawe n’u Bwongereza aho aka mbere bwakegukanye butsinze amanota 16-10 ndetse n’aka kabiri bugatwara burusha u Rwanda cyane ku manota 29-13 igice cya mbere kirangira, u Bwongereza bufite amanota 45-29.

Ikinyuranyo u Rwanda rwinjiranye mu gice cya kabiri, mu gace ka gatatu ku mukino nabwo byagoranye kugikuramo rutsindwa aka gace rufite amanota 16 kuri 22 y’u Bwongereza, gusa byaje guhinduka mu gace ka kane aho u Rwanda rwagatsinze ku manota 22-8 ariko ntibyagira icyo bitanga kubera uko rwari rwitwaye nabi mu duce dutatu twa mbere bituma umukino urangira rutsinzwe ku manota 75-61.

Nubwo u Rwanda rwatsinzwe ariko Umunyarwandakazi Murekatete Bella niwe watsinzemo amanota menshi aho yatsinzemo 17 gusa u Rwanda rusoza itsinda ruri ku mwanya wa kabiri n’amanota atanu mu mikino itatu, rutsinzwemo umwe rugatsinda ibiri.

U Rwanda ariko rwazamutse runganya na Argentine amanota n’imikino batsinzwe cyane ko zose zatsinzwe umwe (1) gusa ruzigamye amanota 24 mu gihe Argentine ifite umwenda w’amanota atatu.

Muri 1/2 u Rwanda ruzakina na Senegal yayoboye itsinda rya Gatatu

Kuzamuka ku mwanya wa kabiri byahise bituma muri 1/2 u Rwanda ruzahura na Senegal mu mukino wo kuri tariki 24 Kanama 2024, Igihugu gikomeye mujri uyu mukino kitifuzwaga mu nzira y’u Rwanda.

Senegal mu mikino itatu yakinnye mu itsinda rya Gatatu yose yarayitsinze (Hungary 61-63 Senegal, Senegal 69-59 Brazil, Senegal 87-62 Philippiness) aho mu giteranyo rusange yatsinzemo amanota 219 yo itsindwa 182 aho izigamye amanota 37.

Ubwiza bwa Senegal muri uyu mukino

Senegal kuyobora iri tsinda rya gatatu byaratunguranye cyane ku bakunzi ba Basketball kuko ushingiye ku mibare muri iri stinda yari ikipe ya gatatu igerageza dore ko iri ku mwaya 25 ku Isi nyamara yatsinze Brazil ya munani ku Isi abantu baratungurwa ndetse iranagaruka itsinda Hungary iri ku mwanya wa 16, ibintu byerekanye ko ari ikipe yo kwitondera.

Kimwe mu bifasha iyi kipe ya Senegal y’abagore, ni ukugira abakinnyi beza byumwihariko batanu babanza mu kibuga kongeraho abasimbura babo barimo Ndioma Kane, bafite kandi Yacine Diop na Fatou Pouye.

Ku ruhande rw’u Rwanda abakinnyi barimo kapiteni Destiny Philoxy, Murekatete Bella umaze gukora amanota menshi ndetse uri gufatwa nk’umukinnyi mwiza muri iyi mikino kongeraho Ineza Sifa mwiza mu gukora amanota 3 nabo ni abakinnyi bo guhangwa amaso kuri uyu wa Gatandatu saa mbili z’ijoro kongeraho ko ari ikipe yo kwitondera yazamuntse mu itsinda ari iya kabiri nyamara benshi baravugaga ko ifite amahirwe make.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka