Agezweho Ubu: RSSB-Tigers yegukanye BAL ku nshuro ya mbere mu mateka

Ikipe ya RSSB-Tigers yari ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL 2026, ikoze amateka nyuma yo kuyegukana ku nshuro ya mbere itsinze Petro du Luanda

Mu mukino witabiriwe n’abarimo perezida wa repubulika Paul Kagame, ikipe ya RSSB-Tigers yari ihagarariye u Rwanda, yegukanye BAL nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma ikipe ya Petro du Lunda yo muri Angola amanota 90 kuri 88.

Ni amateka yanditswe kuri iyi kipe yari yitabiriye iri rushanwa ku nshuro ya mbere aho nta kipe yo munsi y’ubutayu bwa Sahara yari yarabashije kwegukana iri rushanwa mu nshuro 5 ziheruka kuva ryatangira gukinwa muri 2021.

Nubwo ikipe ya RSSB yatangiye nabi agace ka mbere k’umukino itsindwa amanota 27 kuri 16, ibi yaje kubikosora mu gace ka kabiri k’umukino maze nayo ikegukana ku manota 26 ku manota 10 ya Petro du Luanda byatumye amakipe yombi ajya kuruhuka RSSB Tigers iri imbere n’igiteranyo cy’amanota 42 kuri 37 ya Petro.

Mu gace ka gatatu k’umukino, ikipe ya Petro Du Luanda yongeye kukayivora ibifashishijwemo cyane n’umukinnyi wayo Abou Bacar Pedro Gakou wari wihariye amanota menshi maze Petro yegukana aka gace ku manota 22 kuri 19 ya RSSB Tigers bivuze ko nubwo RSSB yari ikiyoboye umukino ariko ikinyuranyo cyari cyagabanutse Kuko amanota yari yegeranye cyane.

Mu gace ka kane k’umukino ari nako ka nyuma, rwabuze gica ku mpande zombi, nubwo ikipe ya Petro du Luanda wabonaga igenda imbere ikipe ya RSSB Tigers, ibi nti byaje kuyihira kuko aka gace kaje kurangira amakipe yose anganya amanota 29 kuri 29 ibi byatumye ikipe ya RSSB-Tigers yegukana igikombe ku giteranyo cy’amanota 90 kuri 88 ya Petro Du Luanda.

Leonard Craig Randall ukinira RSSB-Tigers niwe mukinnyi wabaye umukinnyi w'irushanwa (MVP)
Leonard Craig Randall ukinira RSSB-Tigers niwe mukinnyi wabaye umukinnyi w’irushanwa (MVP)

Umukinnyi w’ikipe ya RSSB-Tigers Leonard Craig Randall niwe mukinnyi wabaye umukinnyi w’irushanwa nkuwahize abandi mugihe ari nawe wanahize abandi mu gutsinda amanota menshi kuko yatsinze amanota 33 wenyine.
RSSB ni ikipe ya Kane ihagarariye u Rwanda kuva iri rushanwa ryatangira gukinwa muri 2021 nyuma Patriots, APR ndetse na REG. RSSB-Tigers kandi, niyo kipe yonyine ibashishe kwegukana iki gikombe munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Dore uko amakipe yagiye yegukana BAL kuva yabaho.

2021- Zamaleke (Egypt)
2022- US Monastir (Tunisia
2023- Al Ahly (Egypt)
2024- Petro du Luanda (Angola)
2025- Al Ahly Tripoli (Libya)

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka