#AfroBasketQ: Abakinnyi babiri b’u Rwanda bakuwe ku rutonde bazira kutagira ibyangombwa
Kuri uyu wa gatanu mu gihugu cya Senegal, ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa basketball, iratangira urugendo rwo gushaka itike y’imikino y’igikombe cya Afurika "FIBA AfroBasket 2025 Qualifiers.
N’ubwo ariko u Rwanda ruza gutangira urugendo rwo gushaka itike y’imikino ya Afro Basket, umutoza wikipe y’igihugu y’u Rwanda Cheikh Sarr yamaze gushyira hanze abakinny 12 azifashisha batarimo Bruno Shema na Alexandre Aerts nyuma y’uko aba babuze ibyangombwa bibemerera gukinira u Rwanda kuko ngo bakiniye ikipe y’abato y’igihugu cy’ububiligi (Belgiam).
Aba bakinnyi bombi bari bamaze iminsi bakorana imyitozo n’ikipe y’igihugu mbere y’uko ifata urugendo yerekeza muri Senegal.
U Rwanda rwageze mu gihugu cya Senegal taliki ya 18 ugushyingo aho rwabanje gukina imikino ya gicuti n’ikipe y’igihugu ya Mali ndetse na Morocco gusa rukaba rwaratakaje iyi mikino yombi.
Mu mukino ubanza, u Rwanda ruraza gukina na Senegal saa mbili z’umugoroba ku isaha y’ikigali, rwongere kugaruka mu kibuga tariki 23 Ugushyingo, rukina na Cameroon mu gihe ruzasoreza kuri Gabon tariki 24 Ugushyingo 2024.
Abakinnyi umutoza w’ikipe y’igihugu yasigaranye ni: Antino Alvares Jackson Jr, Jean Jacques Wilson Nshobozwa, William Robeyns, Kenny Manzi, Dieudonné Ndizeye, Steven Hagumintwari, Emile Galois Kazeneza, Prince Muhizi, Cadeaux, De Dieu Furaha, Osborn Shema, Noah Bigirumwami na Dylan Schommer.
Ohereza igitekerezo
|