Petit Stade iteye amabengeza, iby’ingenzi byararangiye (Amafoto)
Yanditswe na
Sammy Imanishimwe
Inyubako y’ikibuga cy’imikino y’intoki ya Petit Stade kugeza ubu iragana ku musozo, aho yavuguruwe.
Inyubako z’imikino zikomeje kuvugururwa mu gice cya Remera, ahasanzwe habarizwa Stade Amahoro, BK Arena, Petit Stade ndetse n’inyubako y’imikino y’abafite ubumuga.
Kuri uyu wa Kane twasuye inyubako izwi nka Petit Stade, ubusanzwe iberamo imikino y’intoki nka Handball, Volleyball, Basketball n’indi.
Iyi nyubako kugeza ubu ibikorwa by’ingenzi byamaze kurangira, nk’aho abafana bicara hamaze gushyirwamo intebe, ikibuga cyaratunganyijwe ndetse n’ikibaho cyandikwaho ibitego cyamaze kugezwamo.
Mu mafoto, uku ni ko inyubako ya Petit Stade imeze kugeza ubu










Ohereza igitekerezo
|