Iki gihembo gitanzwe nyuma y’uko u Rwanda rwakiriye neza amarushanwa ya UCI Road World Championships 2025, kikaba kinashimangira intambwe Umujyi wa Kigali ukomeje gutera mu guteza imbere ubwikorezi burengera ibidukikije (green mobility) n’ibikorwa bigamije kurengera ibidukikije.
Ibi bikorwa birimo guteza imbere imihanda n’ibikorwaremezo byifashishwa n’amagare, guteza imbere ubwikorezi mu buryo burambye no guteza imbere uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu butangiza ibidukikije.
Iri shimwe rigaragaza ubushake bw’u Rwanda bwo guteza imbere umukino w’amagare, gushyigikira ubwikorezi mu buryo burambye no kwakira amarushanwa mpuzamahanga ku rwego rwo hejuru.
Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 (UCI Road World Championships) yatangiye ku mugaragaro ku wa 21 isozwa ku wa 28 Nzeri 2025 i Kigali, mu Rwanda.
Ni amateka u Rwanda rwanditse kuko aricyo gihugu cya mbere ku mugabane wa Afurika cyakiriye iri siganwa rikomeye mu mateka y’umukino w’amagare ku Isi, ibyumvikanisha ko ari bwo bwa mbere rikandagiye kuri uyu mugabane.
Ni isiganwa ryashyizweho akadomo ryegukanywe n’umunya Slovenia w’imyaka 27 Tadej Pogacar wari wongeye kuryisubiza.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|