Nkurayija Ishimwe Hubert yatorewe kuba Perezida wa FERWACY

Kuri iki Cyumweru Nkurayija Ishimwe Hubert yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda mu myaka ine iri imbere, asimbuye Ndayishimiye Samson.

Nkurayija Ishimwe Hubert wari usanzwe ari Umuhuzabikorwa wa Tour du Rwanda anakurikirana ibikorwa byayo byose yatowe kuri iki Cyumweru aho yiyamamazaga ari umukandida umwe rukumbi agatorwa ku majwi 10 mu bantu 11 batoye.

Nkurayija si mushya mu magare kuko kuko uretse kuba Umuhuzabikorwa wa Tour du Rwanda kuva mu Ukuboza 2025, yari yarakoze muri iri siganwa mbere yaho aho yari ashinzwe ibijyanye no kwemera abitabira isiganwa akanatanga ubufasha mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Ishimwe Hubert kandi yanabaye umukinnyi w’amagare n’Umuyobozi wa Team Amani mu Rwanda, ari mu bagize uruhare ngo irushanwa rya Rwanda Youth Racing Cup rizamure urwego, aho rigamije guteza imbere impano z’abakiri bato mu gihugu.

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni bite kubakinnyi bamagare bahora bataka ko batitabwaho

IRAGABA Thierry yanditse ku itariki ya: 31-05-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka