Kigali igiye kwizihiza umunsi w’amagare
Bamwe mu bakinnye umukino wo gusiganwa ku magare n’abakibikora, basanga kwizihiza umunsi w’amagare ku Rwanda ari iby’agaciro, kuko umukino w’amagare watumye igihugu kirushaho kumenyekana ku rwego rw’Isi kandi mu isura nziza.
Ibi biravugwa mu gihe Umujyi wa Kigali watangaje ko u Rwanda ruzizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Amagare, nyuma yo guhabwa igihembo cya ‘UCI Bike City Label’, igikorwa kizabera muri Nyandungu Eco Park, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Gicurasi.
Ruhumuriza Abraham, umwe mu bakanyujijeho mu gutwara igare ndetse wanitabiriye ‘Tour du Rwanda’, akaba ubu ari mu bafasha abakiri bato bari muri uyu mwuga, avuga ko kwizihiza umunsi w’amagare bifite agaciro ku Rwanda.
Agira ati “Kuri njyewe kwizihiza uyu munsi w’igare bisobanuye aho ryavuye n’aho rigeze mu Rwanda, kandi harashimishije kuko habaye hadashimishije nta n’uwabyibuka. Ibi biri mu bituma n’abana babyiruka bakura biyumvamo igare, bumva bazaritwara nk’abanyamwuga, ni ukuvuga ngo iyo ikintu kirimo kuvugwa ni bwo kinamenyekana. Ni iby’agaciro rero kwizihiza uyu munsi”.
Ati “Ngira ngo murabizi ko iyo umuntu yumvise izina Ruhumuriza yumva igare. Iyo igare rero rikomeje kuvugwa biranshimisha cyane, kuko mba numva ko ibyo nabayemo, tunasabwa guteza imbere umukino w’amagare bigenda bigera ku ntego. Kuba noneho mu Rwanda harabereye Shampiyona y’Isi y’Amagare, muri Afurika yose bikabera iwacu, bigaragaza agaciro duha uyu mukino, ahubwo uyu munsi tutawizihije sinumva icyo twaba turimo gukora. Ibi rero biranshimisha cyane nk’umuntu wabaye mu magare”.
Ruhumuriza ubu ni umutoza wungirije w’ikipe y’Igihugu y’amagare, akaba akorera i Musanze, aho akurikirana buri munsi iby’uyu mukino ukundwa na benshi mu Rwanda.
Ngendahayo Jérémie uri mu batwara amagare uyu munsi unitabira amarushanwa atandukanye, na we avuga ko ari ingenzi kwizihiza uyu munsi.
Ati “Kuba batekereje kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amagare, bigaragaza ko u Rwanda rubiha agaciro, kandi iyo wateguriye ikintu umunsi mukuru uba wacyubashye. Ni byiza rero, ariko byari kuba byiza kurushaho iyo batubwira nk’abakinnyi natwe tukazaba duhari, bakadutegurira nk’irushanwa rito rijyanye no kwizihiza uwo munsi, ibirori bigakomerezaho”.
Ngendahayo umaze imyaka irindwi mu mwuga wo gutwara amagare, yitabiriye Tour du Rwanda inshuro eshatu, ndetse n’andi marushanwa atandukanye yo hanze y’u Rwanda.
Igikorwa cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’igare kizahuza abakozi bo mu nzego zitandukanye za Leta, hamwe n’ab’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY), muri gahunda isanzwe ya siporo, ikorwa ku wa Gatanu nyuma ya saa sita.
Ikizaba kigamijwe ni ukwizihiza umukino wo gusiganwa ku magare, ubwikorezi burambye, imibereho ishingiye ku buzima bwiza, ndetse n’icyubahiro Kigali igenda ihabwa ku rwego mpuzamahanga, nk’umujyi worohereza kandi ushyigikira ikoreshwa ry’amagare.
U Rwanda rwakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 (UCI Road World Championships) muri Nzeri 2025, i Kigali.
Ni amateka u Rwanda rwanditse kuko ari cyo gihugu cya mbere ku mugabane wa Afurika cyakiriye iri siganwa rikomeye mu mateka y’umukino w’amagare ku Isi, ibyumvikanisha ko ari bwo bwa mbere ryari rigeze kuri uyu mugabane.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|