Nk’uko izina ry’icyo kigo ribivuga ‘Africa Cycling Center’, kizajya cyigisha abakinnyi b’umukino w’amagare cyane cyane bo mu Rwanda ariko kandi kikazanakira n’abaturutse mu bindi bihugu bya Afurika.
Icyo kigo kizajya kandi gicumbikira ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare mu gihe irimo kwitegura amasiganwa mpuzamahanga, gifite ibyangombwa byose bikenerwa n’abakinnyi b’umukino w’amagare
Bayingana Aimable, Umuyobozi wa FERWACY, avuga ko icyo kigo kizanafasha mu iterambere ry’igihugu kuko kizakurura ba mukerarugendo.

“Uretse gufasha abakinnyi bacu, abo mu karere no muri Afurika muri rusange gutera imbere mu mukino w’amagare no gutanga akazi ku baturage ba Musanze, iki kigo kizaninjiriza igihugu binyuze mu bukerarugendo kuko twacyubatse ku buryo hari abanyamahanga bazajya baza bagamije gutembera ariko banagenda ku magare.
Hari uburyo bwinshi, burimo imihanda twakoze izajya ibafasha kugenda ku magare buri wese bitewe n’aho yifuza kwerekeza, nkaba nizera ko bizabashimisha bigatuma banakangurira n’abatarahagera kwitabira gusura icyo kigo,” Bayingana Aimable.
Jean Piere Vanzyl wari uhagarariye ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku isi (UCI) mu gufungura iryo shuri rizajya ryakira abakinnyi basaga 100, yavuze ko akurikije uko icyo kigo cyubatse ndetse n’intumbero gifite, kizagera ku rwego rwo gutanga abakinnyi bakomeye bashobora no kuzajya bitabira isiganwa ‘Tour de France’ mu gihe kiri imbere.

Ikigo ‘Africa Cycling Center’ cya Musanze, ni icya kabiri muri Afurika mu guhuriza hamwe abakinnyi ba Afurika bafite impano, nyuma y’icyo muri Afurika y’Epfo cyazamuye abakinnyi b’u Rwanda nka Adrien Niyonshuti, Hadi Janvier ndetse na Bonaventure Uwizeyimana ugiye kujya gukinira mu Bufaransa, n’abandi bakinnyi b’abanyafurika.
Theoneste Nisingizwe
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|