Australia yegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 mu makipe (Amafoto)

Ikipe y’Igihugu ya Australia yegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 mu cyiciro cy’amakipe aho abagore baba bavanze n’abagabo, nyuma yo gukoresha iminota 54 n’amasegonda 30, mu ntera y’ibilometero 41.8 yakinwe kuri uyu wa Gatatu.

Australia yegukanye Shampiyona y'Isi y'Amagare 2025
Australia yegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025

Iyi kipe yanahagurutse nyuma mu makipe 15 yakinnye iki cyiciro yegukanye umudali wa zahabu ikurikirwa n’u Bufaransa barushije amasegonda atanu bukegukana umudali wa feza mu gihe u Busuwisi bwegukanye umwanya wa gatatu bugahabwa umudali w’umuringa bukoresheje iminota 54 n’amasegonda 48 basiganwa ibilometero 41.8 byahagurukiraga Kigali Convention Centre akaba ari naho bisorezwa.

Australia n'u Bufaransa bafatanye ifoto
Australia n’u Bufaransa bafatanye ifoto

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda nayo yahatanye muri iki cyiciro, yo yaje ku mwanya wa 11 ikoresheje isaha imwe n’iminota itatu n’amasegonda umunani mu gihe Benin ariyo yabaye iya 15 ikoresheje isaha n’iminota 12 n’amasegonda 14.

Nyuma y’uyu munsi wa kane wa Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025, kuri uyu wa Kane harakinwa icyiciro cy’isiganwa ryo mu kivunge(Road Race) mu bagore batarengeje imyaka 23, aho biteganyijwe ko hazahatana abakinnyi 84 basiganwa ibilometero 119.3.

Biteganyijwe ko isiganwa rizakinwa hagati ya saa saba n’iminota itanu na saa kumi n’iminota 30, aho hazakoreshwa inzira ya KCC - Gishushu - MTN - Mu kabuga ka Nyarutarama-Kuzenguruka kuri Golf - SOS - MINAGRI - Ninzi- KABC - RIB - Mediheal -Women Foundation Ministries (Kwa Mignone) - Ku Muvunyi - KCC, bazazengurukamo inshuro umunani.

Amafoto: Niyonzima Moise

Kuri Kigali Convention Centre hasorezwaga
Kuri Kigali Convention Centre hasorezwaga

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka