Arsenal irifuza Vinicius Jr wa Real Madrid

Ikipe ya Arsenal irifuza kuba yasinyisha rutahizamu ukina aciye ku ruhande ibumoso Vinicius Jr ukinira Real Madrid.

Iyi nkuru yari imaze iminsi ivugwa ku isoko yemejwe n’ikinyamakuru The Athletic kizerwa cyane ariko byumwihariko ku makuru ajyanye n’isoko ry’abakinnyi aho cyavuze ko nubwo nta biganiro birabaho hagati y’amakipe yombi ariko Arsenal yifuza uyu musore w’imyaka kandi ifite n’ikizere cyo kumubona.

Aya makuru arahuzwa no kuba uyu musore atari yongera amasezerano kugeza ubu muri Real Madrid aho ayo afite azarangira mu mpeshyi ya 2027 mu gihe ibiganiro byatangiye mu mpera za 2025 nta kintu byari byageraho mho asinye andi.

Ikindi kandi gitanga ibimenyetso ko yasohoka muri Real Madrid ni ukuba iyi kipe muri iki cyumweru yaratanze ubusabe mu ikipe ya Leipzig yo mu Budage yifuza Yan Diomande nawe ukina anyuze ku ruhande aho yifuza kumutangaho miliyoni 100 z’Ama-Euros.

Ku mwanya Vinicius Junior akinago imbere ibumoso, Arsenal iheruka guttandukana na Leandro Trossard wagiye muri Beskitas yo muri Turkey ndetse bikaba binavugwa ko muri iyi mpeshyi ishobora gutandukana na Gabriel Martinelli nawe uhakina.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka