Ku ntera ya Kilometero 180.6, abakinnyi 70 ni bo bahagurutse mu mujyi wa Nyanza berekezai Rubavu, aho banyuze mu bice bya Ruhango na Muhanga, bakomereza mu turere twa Nyabihu, Ngororero ndetse na Rubavu.
Muri izi nzira, Kigali Today yagiye ihafatira amafoto y’ubwiza butatse utwo duce, aho abasiganwa banyuraga, mu isiganwa ryaje kurangira ryegukanywe n’umusuwisi witwa Simon Pellaud
Amwe mu mafoto yaranze iri siganwa
Areruya Joseph watangiye isiganwa ari we uri imbere ku rutonde
Abafana buriye amazu maremare ya Rubavu ngo barebe uko isganwa risozwa
Mu bice bya Nyabihu basatira Rubavu
Imisozi iteyeho icyayi, iri mu birangaza benshi
Bisaba kujya ahirengeye kugira ngo iyi foto iboneke
Aha ni mu Rwanda
Ku kirere gisa neza, ndetse n’ahantu hatoshye naho bahanyuze
Iyi misozi nayo inogeye ijisho bayinyonzemo
GREENE Edward wa Lowestrates akurikiwe n’abanyarwanda
Abakinnyi bakomoka muri Eritrea akenshi bafashanyaga
Moto za Polisi zikurikirana amagare zinacunga umutekano wo mu muhanda
Simon Pellaud wegukanye isiganwa yishimira intsinzi
Mu bice bya Mukamira hari haguye imvura nyinshi ariko
Simon Pellaud wegukanye isiganwa
Amafoto: Muzogeye Plaisir
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Amafoto nk’aya aba akenewe. Courage!
Kigalitoday ni iya mbere intembereje aho tour du Rwanda yanyuze hose niyicariye iwanjye!Bravo kuri Plaisir
Aha Muzogeye Plaisir aba yakoze akazi!
courage musaza!