Amakipe ari muri shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 yakoze imyitozo (Amafoto)
												
												Yanditswe na
												
											
										
													Jean Jules Uwimana
												
												
											Kuri uyu wa Gatatu, abakinnyi bitabiriye shampiyona y’Isi 2025 igeze ku munsi wa Kane ibera i Kigali bakoze imyitozo y’isiganwa ryo mu kivunge yitegura icyiciro cyo gusiganwa n’igihe.
Ni imyitozo yakorewe mu nzira ya KCC-RDB ku Gishushu -MTN Nyarutarama - Mu kabuga ka Nyarutarama -Kuzenguruka kuri Golf -Kuri SOS - MINAGRI -KABC - RIB Kimihurura -Mediheal - Kwa Mignone -Ku Kabindi - KCC.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu, hakina icyiciro cyo gusiganwa n’isaha ariko ku makipe y’ibihugu yitabiriye, aho u Rwanda ruraba ruhagarariwe n’abakinnyi batandatu aribo Byukusenge Patrick, Nkundabera Eric, Uwiduhaye Mike, Ingabire Diane, Nirere Xaverine ndetse na Nyirarukundo Claudette.
Amafoto: Niyonzima Moise
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
| 
 |