Mu gihe habura amasaha atagera kuri 48 ngo isiganwa mpuzamahanga "Tour du Rwanda" 2025, amakipe aturuka hanze y’u Rwanda yamaze kugera mu Rwanda.


Aya makipe yabimburiwe n’ikipe ikomeye yo mu Bufaransa ya Total Energies, ikipe irimo abakinnyi bakomeye nka Joris Delbove wegukanye Tour d’Alsace 2024, Fabien Doubey wabaye uwa 5 muri Tour du Rwanda 2024, Lorrenzo Manzin watwaye Tour de Bretagne 2019, n’abandi

Haje kandi ikipe ya Eritrea irimo Henok Mulubrhan, wegukanye Tour du Rwanda 2023 ndetse akaba ari mu bahabwa amahirwe yo kuyisubiza, na Eyob Metkel ufite ibigwi byo kwegukana uduce dutanu twa Tour du Rwanda.



Haje ikipe yo mu Bubiligi....
Mu gihe ikipe ya Soudal Quick-Step yo yikuye mu irushanwa ivuga ko itizeye umutekano, si ko bimeze ku ikipe ya Lotto Cycling Team yo yamaze kugera mu Rwanda kandi ikakirwa neza nk’ibisanzwe.



Indi kipe yageze mu Rwanda ni ikipe ya Israel-Premier Tech ari nayo ifite Tour du Rwanda iheruka yegukanywe n’umwongereza Joe Blackmore utaje iyi nshuro, gusa ikaba ifite Itamar Einhorn watwaye uduce tubiri twa Tour du Rwanda iheruka .


Ohereza igitekerezo
|