Bereket Desalegn Temalew wo muri Ethiopia yegukanye etape ya 6 ya Tour du Rwanda yavaga Rubavu yerekeza mu Kinigi.
Julian Hellmann yongeye guhesha ikipe ya Embrace the World intsinzi ubwo yatwaraga etape ya gatanu ya Tour du Rwanda muri sprint i Rubavu.
Team embrace the World yongeye kubona intsinzi muri Tour du Rwanda 2018 binyuze ku Munyamerika Rugg Timothy watsindiye i Karongi kuri etape ya kane.
Umudage Helmann Julia ukinira Team Embrace the World yegukanye agace ka gatatu ka Tour du Rwanda kareshya na kilometero 199,7 akoresheje amasaha atanu, iminota 12 n’amasegonda 04.
Umunyarwanda ukinira ikipe ya Dimension Data yegukanye agace ka Kabiri k’isiganwa rya Tour du Rwanda kavaga mu Mujyi wa Kigali kerekeza mu Mujyi wa Huye.
Umunya Algeria Azzedine Lagab ukinira ikipe ya Groupement Sportif des Pétroliers yo muri Algeria yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda kakiniwe i Rwamagana.
Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda FERWACY, ryamaze gushyira ahagaragara aho irushanwa rya Tour du Rwanda 2018 rizamara icyumweru rizanyura. Ubuyobozi bw’iri shyirahamwe burakangurira buri Munyarwanda kuzarikurikirana ari nako bashyigikira amakipe atatu ahagarariye u Rwanda muri iri rushanwa
Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda rimaze gushyira ahagaragara abakinnyi bagize amakipe atatu azahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda 2018.
Rugambwa Jean Baptiste wari umuyobozi akaba n’umutoza wa Les Amis Sportif, imwe mu makipe yo gusiganwa ku magare yo mu Karere ka Rwamagana, yahitanywe n’impanuka kuri iki cyumweru
Munyaneza Didier uherutse kwegukana shampiyona y’igihugu mu mukino w’amagare yashimangiye imbaraga ze muri iyi minsi yegukana irushanwa rya nyuma ritegura Tour du Rwanda ryatangiriye i Karongi rigasorezwa i Rubavu.
Nsengimana Bosco ukinira ikipe ya Benediction Club y’i Rubavu yabaye uwa mbere mu isiganwa rya mbere ritegura Tour du Rwanda ryavaga i Musanze ryerekeza i Karongi rinyuze i Rutsiro.
Mu mpera z’icyumweru Abakinnyi bitegura guhagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda baritegura bakina amasiganwa abiri azanyura mu Karere ka Rutsiro.
Ikipe y’amagare igizwe n’abakinnyi batandatu berekeje mu Bubiligi mu myitozo izamara ukwezi kuva taliki 5 Nyakanga kugeza taliki 30 Nyakanga 2018.
Munyaneza Didier wakiniraga ikipe ya Benediction Club y’i Rubavu arerekeza mu ikipe ya Tirol yo muri Autriche kuri uyu wa mbere
Areruya Joseph yegukanye shampiyona y’igihugu mu gusiganwa n’igihe (Contre la montre) yerekezaga i Rwamagana.
Mu nzira zatangajwe za Tour du Rwanda 2018, hagaragayemo inzira nyinshi nshyshya zitari zimenyerewe mu masiganwa yandi yatambutse
Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare bari barerekeje muri Cameroun baraye bageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere, aho banegukanye iri siganwa
Mu isiganwa ryaberaga muri Cameroun, Umunyarwanda Bonaventure Uwizeyimana arisoje ari we uri ku mwanya wa mbere ku rutonde rusange
Umunyarwanda Bonaventure Uwizeyimana niwe ukomeje kuyobora isiganwa ribera muri Cameroun, aho ayoboye urutonde rusange kugeza ubu.
Uwizeyimana Bonaventure ukinira ikipe ya Benediction Club yegukanye isiganwa ry’amagare ryiswe ”Farmers Circuit.”
Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Senegal bakiriye ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare bayishimira uko yitwaye muri Tour du Senegal
Djihad Bizimana wakiniraga ikipe ya APR Fc, yahawe amasezera y’ imyaka itatu mu Ikipe yo mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi yitwa Waasland-Beveren, agurwa amafaranga ibihumbi 200 by’AmaEuro asaga miliyoni 209 z’Amanyarwanda
Mu gace ka gatanu ka Tour du Senegal, Bonaventure Uwizeyimana yegukanye wa kabiri, ahita anaza ku mwanya wa kabiri ku rutonde rusange
Mu gace ka kabiri ka Tour du Senegal, isiganwa rizenguruka Senegal, umunyarwanda Munyaneza Didier yegukanye umwanya wa kane akoresheje ibihe bingana n’iby’uwa mbere
Abakinnyi batandatu b’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare barerekeza mu irushanwa ryitwa Tour du Senegal rizatangira kuri iki Cyumweru
Munyaneza Didier ukinira ikipe ya Benediction Club y’i Rubavu, niwe wegukanye isiganwa ribimburira andi masiganwa ya Rwanda Cycling Cup 2018
Kuri uyu wa Gatandatu nibwo haza gutangira ku mugaragaro isiganwa rya Rwanda Cycling Cup rigera mu ntara zose z’u Rwanda
Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’Amagare igiye kugaruka mu Rwanda, nyuma yo kugera muri Cameroun bakakirizwa inkuru y’uko irushanwa rya Tour du Cameroun bari bitabiriye ritakibaye.
Valens Ndayisenga na Claude Uwizeye, abakinnyi babiri b’Abanyarwanda b’umukino w’amagare bamaze kubona ikipe mu Bufaransa.
Hadi Janver yagarutse mu ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare nyuma y’igihe kinini atayikinamo aho ajyanye na bagenzi be gusiganwa mu irushanwa rizenguruka igihugu cya Cameroun rizwi nka Tour du Cameroun rizaba kuva tariki ya 10-18 Werurwe 2018.