Fabien Doubey ni we wegukanye isiganwa mpuzamahanga "Tour du Rwanda 2025" yari imaze iminsi umunani ibera mu Rwanda
Nahom Araya ukinira ikipe y’igihugu ya Eritrea ni we wegukanye ka Nyanza-Kigali, kasorejwe Canal Olympia ku musozi wa Rebero, nyuma yo gusiga abarimo Mugisha Moise bari bahanganye
Umubiligi Duarte Marivoet w’imyaka 20 ukinira ikipe ya UAE Emirates Team ni we wegukanye agace Rusizi-Huye
Mu gace ka kane ka Tour du Rwanda kakinwaga bava Rubavu berekeza mu karere ka Karongi, Umufaransa Joris Delbove ni we ukegukanye.
Brady Gilmore ukinira ikipe ya Israel-Premier Tech wari wegukanye agace k’ejo ni nawe wegukanye agace Musanze-Rubavu
Umukinnyi Brady Gilmore ukinira ikipe ya Israel-Premier Tech ni we wegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda kavaga i Kigali gasorejwe i Musanze.
Umunya-Eritrea Henok Mulubrhan ni wegukanye umunsi wa kabiri wa Tour du Rwanda, mu gace kavaga i Gicumbi basoreza mu mujyi wa Kayonza
Aldo Taillieu, umubiligi w’imyaka 19 ukinira ikipe ya Lotto Development Team, yegukanye agace ka Prologue yakoresheje 3’48", aho umuntu asiganwa ku giti cye.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri iki Cyumweru yatangije isiganwa mpuzamahanga Tour du Rwanda rizenguruka u Rwanda
Amakipe aturuka hanze y’u Rwanda aje gukina Tour du Rwanda 2025 yamaze kugera mu Rwanda.
Abashinzwe gutegura isiganwa "Tour du Rwanda" bamaze gutangaza urutonde rwose rw’abakinnyi bazayitabira, ndetse na numero buri wese azaba yambaye
Isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda, ku nshuro ya 17 rigiye kongera gukinirwa ku butaka bw’u Rwanda nk’ibisanzwe.
Abategura Tour Du Rwanda ndetse n’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY), bahumurije abazitabira isiganwa ngarukamwaka ry’amagare, ko umutekano mucye uri mu burasirazuba bwa Congo (DRC), igihugu gihana imbibi n’u Rwanda ko ntaho bihuriye n’u Rwanda bityo ko isiganwa rya Tour Du Rwanda ry’uyu mwaka, rizaba nta (…)
Impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi "UCI" yatanze umucyo ku bimaze iminsi bivugwa ko shampiyona y’isi y’amagare itakibereye mu Rwanda
Kuri uyu wa Gatanu tariki 29/11/2024, hatangajwe amakipe azitabira Tour du Rwanda 2025, ndetse n’inzira zizifashishwa muri Tour du Rwanda ya 2025.
Kuri uyu wa Gatanu, mu Karere ka Rubavu hasorejwe isiganwa ry’amagare yo mu misozi ryari rimaze iminsi ine ribera mu Rwanda ku nshuro ya gatanu, Umunyarwanda Tuyizere Etienne, yaryegukanye mu bakina ku giti cyabo.
Kuri uyu wa Kane, Umunyarwanda Tuyizere Etienne yegukanye agace ka Kane k’isiganwa ry’amagare yo mu misozi, mu bakina ku giti cyabo n’aho Abadage Daniel Gathof na Peter Schermann, bakegukana mu bakina bafatanyije.
Shampiyona y’igihugu y’umukino w’amagare yakinwe mu mpera z’iki cyumweru, yegukanywe Masengesho Vainqueur wa Benediction Club mu bagabo na Diane Ingabire mu bagore
Abasore n’inkumi bitabiriye irushanwa ry’isiganwa ry’abatwara abagenzi ku magare rizwi nka “Visit Musanze Tournament 2024” bo mu Karere ka Musanze, bahize abandi bashyikirijwe ibihembo, biyemeza kurangwa n’imyitwarire ibahesha agaciro, bagakuraho urujijo ku bafata umwuga wabo nk’akazi kadafite icyo kamaze.
Umukinnyi witwa Manizabayo Etienne, wari umwe mu bakinira ikipe y’abato ya Benediction Club, yakoze impanuka ubwo yari kumwe n’abandi bakinnyi b’amakipe atandukanye y’umukino wo gutwara amagare, ahita ahasiga ubuzima bamwe mu bo bari kumwe barakomereka.
Umwongereza Joseph Blackmore ukinira ikipe ya Israel Premier Tech ni wegukanye Tour du Rwanda 2024 yakinwaga ku nshuro ya 16
Itamar Einhorn ukinira Israel-Premier Tech ni we wegukanye agace ka karindwi ka Tour du Rwanda kavuye mu Rukomo gasorezwa Kayonza
Umwongereza Peter Joseph Blackmore ukinira ikipe ya Israel Premier Tech ni we wegukanye agace ka Musanze-Kigali ahita anambara Maillot Jaune
Umufaransa Pierre Latour ni we wegukanye agace ka gatanu ka Tour du Rwanda 2024 kakiniwe i Musanze umukinnyi akina ku giti cye
Umubiligi William Junior Lecerf ukinira ikipe ya Soudal-QuickStep ni we wegukanye agace ka Karongi-Rubavu, mu gihe Maillot Jaune yagumanye Reinderink
Umunya-Colombia Restrepo Valencia yegukanye agace Huye-Rusizi, kaba agace ka karindwi muri rusange muri Tour du Rwanda
Mu gace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2024 gakinwe kuva i Muhanga bajya i Kibeho Umunya-Israel Itamar Einhorn ukinira Israel-Premier Tech ni we wegukanye agace Muhanga-Kibeho
Ku nshuro ya 16 mu Rwanda hagiye gukinwa isiganwa, Tour du Rwanda, ni isiganwa rigiye gukinwa n’ibihangange aho umunani bakinnye isiganwa rikomeye rya Tour de France
Kuri uyu wa Gatanu ikipe ya Israel Premier Tech ikinamo umunyabigwi Chris Froome yasuye ikibuga cy’umukino w’amagare yubatse mu karere ka Bugesera